RFL
Kigali

Abakora sinema mu Rwanda bagiye gusura igihugu cy'u Burundi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:24/07/2014 12:24
0


Mu cyiswe “Want to be connected Picnic” biturutse ku gikorwa cy’ubusabane cya Want to be Connected cyatangijwe mu mpera z’umwaka ushize, abakora sinema mu Rwanda bari gutegura urugendo bazagiriramu gihugu cy’u Burundi.



Nk’uko Aaron Niyomungeri akaba ariwe uhagarariye iki gikorwa yabitangarije Inyarwanda.com mu kiganiro twagiranye, iki gikorwa cy’uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi kizaba mu kwezi kwa Nzeli guhera tariki 4 kugeza tariki 7, aho bazakorera ibikorwa binyuranye bazahuriramo na bagenzi babo bo muri kiriya gihugu.

Ubwo twamubazaga impamvu batekereje gusura igihugu cy’u Burundi, Aaron Niyomungeri yadusubije muri aya magambo: “Turateganya kujya ahantu hasa nk’ahari sinema turi ku rwego rujya kuba rumwe, aho I Burundi rero harasa nk’aho turi hamwe kandi duturanye, ariko tukanatekereza no kuba twajya n’ahandi nyuma kuko iki gikorwa kizajya kiba ngarukamwaka.”

Aaron Niyomungeri

Aaron Niyomungeri, umuhuzabikorwa w'iki gikorwa

Iminsi 3 bateganya kumara muri iki gihugu, igabanyijemo ibikorwa bikurikira: “Turateganya kugerayo tariki 4 nimugoroba. Gahunda dufiteyo,  tariki 5 turateganya gusura ahantu heza nyaburanga h’I Burundi mu gitondo, ikigoroba tukaganira n’itangazamakuru tubereka aho tugeze. Tariki 6 mu gitondo tuzakorana igikorwa cy’umuganda n’abarundi, byaba byiza tugakora n’umukino wa gicuti nyuma y’umuganda, ikigoroba cy’uwo munsi tuzerekana filime tuzaba twakuye inaha, hanyuma tariki 7 dutahe.”

Muri iyi migenderanire, Want to be Connected irifuza no kuzatumira Abarundi nabo bakitabira igikorwa cy’ubusabane kizaba mu mpera z’uyu mwaka, kikazaba kibaye ku nshuro ya 2 uhereye umwaka ushize. Nk’uko Aaron yakomeje abidutangariza, iki gikorwa kigenewe umuntu wese uzi ko ari muri sinema haba umwanditsi, umukinnyi, umuyobozi wa filime, abatekinisiye,… aho umuntu wifuza kwitabira uru rugendo yakwiyandikisha kuri Aaron Niyomungeri, Audace Willy Mucyo ndetse na Regis uzwi nka Jay.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND