RFL
Kigali

Abakora Sinema bari mu Itorero ry’igihugu ntibifuza kuba nk'abababanjirije batarahigura umuhigo bahize

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:25/09/2016 10:50
0


Hashize iminsi igera ku 9 abahanzi mu byiciro byose bagera kuri 211 bari mu itorero ry’igihugu mu Majyaruguru y’igihugu mu kigo cyagenewe gutorezwamo intore giherereye i Nkumba. Mu gihe aba bahanzi babarizwa mu byiciro byose,biteguye guhiga, ababarizwa muri Sinema ntibifuza kuzaba nka bagenzi babo bababanjirije.



Itorero ry’igihugu ni umwe mu mico nyarwanda wahozeho kuva na cyera, kuri ubu Leta y’u Rwanda yongeye gushyigikira no gushimangira ko rifatwa nk’irerero ry’abanyarwanda rigumaho kandi rigashyigikirwa, aha rikaba ribaho rigamije kwigisha abatozwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda. Muri iri torero hakaba hatorezwa kwigirira ikizere no guharanira kwigira no kwishakira ibisubizo nk’umunyarwanda uhamye.

 

Izi ntore zamaze guhabwa izina ry'Indatabigwi icyiciro cya 2

Nyuma yo guhabwa inyigisho habaho imwe mu mico yagiye iranga abanyarwanda bo ha mbere, aho twavuga nko guhiga. Ari naho abarangije gutozwa bahiga mu ruhame (Intore zataramye) icyo bazageraho nk’intore.

Ibi bikaba byarakozwe mu cyiciro cya mbere cy’Indatabigwi. Buri gice cyose cy’abahanzi kikaba cyaragiye gihiga ibyo kizakora ndetse mu bindi bice by’abahanzi bikaba byarabashije guhigura imihigo byagiye bihiga, uretse igice cy'abakora Sinema nyarwanda kugeza na n’ubu batarabasha guhigura umuhigo bari bahize.

Mu batoza b'intore harimo Uwamahoro Antoinette uzwi nka Siperansiya muri serie ya Seburikoko

Aba bakora Sinema bari bahize ko bazakora filime izafasha abanyarwanda ku batoza indangagaciro na kirazira biranga umuco nyarwanda ndetse iyi filime yari inagamije kubera urugero rwiza bamwe mu bakora Sinema nyarwanda hakosorwa amwe mu makosa ajya akorwa, nko kwica ururimi nyarwanda, kudasobanukirwa umuco nyarwanda bagafata imico y’ahandi bakayikoresha nk’iyo mu Rwanda n’ibindi.

Iyi filime byari biteganyijwe ko izerekanwa muri Gashyantare ku munsi ngarukamwaka w’ururimi, ibi ntibyaje gukunda kuko yari itaranafatirwa amashusho n’ubwo indi mirimo yari yarangiye. Aba bari muri iki gice baje kwemeza ko iyi filime noneho izerekwa abanyarwanda ku munsi w’umuganura uba muri Kanama, gusa ibi nabyo ntibyaje gukundira aba bakora Sinema, iyi filime noneho yari yamaze gufatirwa amashusho, ariko ntiyari yarangijwe gutunganywa icyo bita Editing, ubu izi Ndatabigwi zo muri Sinema zemeje ko iyi filime izamurikirwa abanyarwanda muri uku kwezi kwa Nzeli 2016.

Abari muri Sinema icyiciro cya 2 cy’ Indatabigwi kuri ubu basa n'abafite ipfunwe rya bagenzi babo batarabasha guhigura umuhigo bahize bo babibona gute?

Umuhanzi Amag the Black nawe ni umwe mu babarizwa no muri Sinema

Bamwe mu bakora uyu mwuga bari muri iri torero ahanini barahuriza hamwe bemeza ko ikosa ryabaye ryo guhiga ibyo batizeye neza ko bazahigurira ku gihe byabaye kuri bagenzi babo bo bitazigera bibabaho bazahiga kandi bagahigura.

John Kwezi uhagarariye Urugaga Nyarwanda rwa Sinema by'agateganyo yiteguye guhiga ibyo azahigura

John Kwezi kuri ubu uyobora urugaga rwa sinema nyarwanda by’agateganyo nawe uri muri iri torero we yagize ati” Ntabwo nabivugaho byinshi ariko nakwizeza ko tuzahiga ibyo tuzahigura.” Iri torero ry’igihugu ry’Abahanzi icyiciro cya Kabiri cy’Indatabigwi ryatangiye kuwa 17 Nzeli biteganyijwe ko rizasozwa ku wa 26 Nzeli 2016.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND