RFL
Kigali

Abakobwa bararurwa n’ifaranga ry’abakire baraburirwa muri filime Ingaruka (The Impact) – INCAMAKE YAYO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:15/09/2015 8:39
2


Muri ibi bihe, bikomeje kuvugwa ko abakobwa batakimenya urungano rwabo ahubwo bararuwe n’ifaranga ry’abagabo b’abakire babashukisha iryo faranga bakaryamana nabo bikabaviramo kwandura indwara zirimo n’agakoko gatera SIDA ndetse no gutwara inda zitifuzwa.



Ibi nibyo bigarukwaho muri filime Ingaruka (The Impact) aho umukobwa ashukwa n’ifaranga ry’umugabo, umugabo akamutera inda umukobwa atari yiteguye, maze umukobwa mu kuyikuramo ikamuhitana ubuzima bwe bukarangirira aho.

Iyi filime yakozwe na Jado Waze, avuga ko yayikoze amaze kubona iki kibazo gikabije mu rubyiruko rw’abakobwa b’iki gihe akaba yaranyujije mu buhanzi bwe kugira ngo afashe mu guca iki kibazo agaragaza ingaruka zishobora kubivamo harimo urupfu, ndetse no gufungwa ku bagabo bashuka abo bakobwa.

Waze wanditse akayobora iyi filime akaba anayikinamo, yakomeje abwira Inyarwanda.com ko iyi filime ateganya kuyishyira hanze mu kwezi gutaha k’ukwakira.

REBA INCAMAKE ZA FILIME INGARUKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiyimanasaidi 8 years ago
    Iyi film irimo ibitekerezo bizima kbs uyu muntuntu numusaza kbs kuko ibyo mbona film ivuga nibyo byeze Nta mukobwa ucyitaza umuhungu bose bayobotse abagabo bubatse.
  • 8 years ago
    kbs ndunva uyu muhanzi yararashe kuntego yibyeze murikigihe courage





Inyarwanda BACKGROUND