RFL
Kigali

Abakobwa 10 bamamaye bakinira filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite inkomoko ku mugabane wa Afrika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/10/2015 16:31
0


Iyo umuntu avuze filime runaka akenshi abakunda kuzireba bumva ko zikorerwa mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko cyizwi nk'igihugu cyateye imbere mu bijyanye no gukina amafirime. Ese waba uzi ibyamamare bizikina ko bifite inkomoko ku mugabane wa Afrika?Abo banyafrika bamamaye mu gukina Filime nibo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru.



Nk'uko tubikesha urubuga answersafrica dore urutonde rw'abakobwa icumi bamamaye bakinira filime mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika(Holly Wood)

1. Lupita Nyong'o

Uyu azwi mu mafilime nka The Constant Gardener,The Namesake akaba yaratwaye igihembo cya Mnet TV series Shuga,aza guhabwa igihembo muri 2013 nyuma yo gukina muri filime yitwa 12 years a slave.

Inkomoko ye ni mu gihugu cya Kenya ariko avukira ku mugabane wa Amerika y'amajyepfo nyuma yaho ababyeyi be bari barahahungiye.

2. Charlize Theron

Yamenyekanye mu mafilime nka the Devil's advocate,Sider house rules,North country,Monster,Prometheus n'izindi nyinshi.Inkomoko ye ni mu gihugu cya Afrika y'epfo mu gace ka Benoni hafi y'umujyi wa Jiohannesburg.

Ku myaka 16 yabanje kuba mu Butaliyani nk'umubyinnyi nyuma yimukira muri Leta zunze ubumwe za Amerika  mu mujyi wa New York ahava ajya kuba I Los Angeles.

3. Benu Mabhena

Yakinnye filime nka Blood Diamond aho yakinnye ari umugore wa Djimon Hounsou,n’izindi nka Global Crisis,Jazz Man,Night Walkers n'izindi nyinshi.

Avuka mu gihugu cya Zimbabwe aho yahavuye ahunze kubera politiki akaba mu bihugu nk'Afrika y'epfo,Ubwongereza kugeza ubu akaba ari kuba mu gihugu cya Amerika.

4. Chipo Chung

Uyu mukobwa  azwi muri filime nka The loop,Proof,360,Sunshine n'izindi.Yavukiye mu gihugu cya Tanzania mu mujyi wa Dar-Es-Salaam ariko  se umubyara akaba akomoka muri Zimbabwe mu gihe nyina ari Umushinwa.

Chipo Chung

5. Liya Kebede

Uyu azwi muri filime nka Lord of War,The Best Offer,Desert Flower,Good Sheperd n'izindi  nyinshi.Inkomoko ye ni mu  gihugu cya Ethiopia akaba yaraje kujya kuba mu Bufaransa nyuma aza kwimukira mu mujyi wa New York mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Liya Kebede

6. Rachel Mwanza

Uyu yatwaye ibihembo by'umukinnyi mwiza wa filime mu mu marushanwa atanbdukanye nka Berlin Festival,Tribeca film festival,Vancouver film critics circles,Canadian Screen Awards muri filime yakinnye yitwa Rebelle.

Rachel Mwanza avuka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

7. Leleti Khumalo

Azwi mu mafilime atandukanye nka Yesterday,Invictus,Hootel Rwanda.Yavukiye mu mujyi wa Durban mu gihugu cya Afrika y'epfo.

Leleti Khumalo

8. Carmen Elizabeth Ejogo

Yamenyekanye muri filime nka Perfume,Metro,Away we go,The Avengers n'izindi nyinshi.Inkomoko ye ni mu gihugu cya Nigeria kuko se umubyara ari ho avuka,nyina akaba umwongerezakazi.

Ubu Carmen Elizabeth Ejogo atuye mu gihugu cya Reta Zunze Ubumwe za Amerika.

9.  Danai Gurira

Azwi muri filime nka the Visitor,The Walking Dead,Restless City,Ghost Town n'izindi mwamenye nyinshi.

Avuka mu gihugu cya zimbabwe ubu akaba mu gihugu cya Reta Zunze ubumwe za Amerika aho yanarangirije amasomo ye mu bugeni muri kaminuza ya New York.

10. Sophie Okenedo

Uyu mwari ufite ubwenegihugu bw'Ubwongereza yagiye agaragara mu mafilimi nka Martian Child,After Earth,Hotel Rwanda,Ace Ventura 2 n'izindi.

Sophie Okenedo avuka mu gihugu cya Nigeria kuko se umubyara ariho avuka naho nyina akaba umuyahudikazi.

Remy Niyingize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND