RFL
Kigali

Abakinnyi ba filime Willy Ndahiro na Parfait Ngizwenayo barashinjwa ubuhemu n’ubwambuzi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:9/10/2015 14:20
3


Abakinnyi ba filime Willy Ndahiro wamamaye nka Paul muri filime Ikigeragezo cy’ubuzima na Parfait Ngizwenayo wamenyekanye nka Reagan muri filime Rwasa barashinjwa n’abakinnyi ba filime bagenzi babo bari bibumbiye hamwe mu kibina cyo kwizigama, ubuhemu n’ubwambuzi bw’amafaranga.



Aba bagabo bakomeye muri sinema nyarwanda ndetse bakaba ari n’abayobozi bakuru muri bimwe mu bikorwa n’imiryango ihagarariye indi muri sinema, aho Willy Ndahiro ari umuyobozi w’ibihembo bya Thousand Hills Academy Awards naho Parfait akaba ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakinnyi ba filime mu Rwanda, barashinjwa kuba baragurijwe amafaranga ageze ku bihumbi ijana, none bakaba baratereye agate mu ryinyo ndetse banishyuzwa bakabigira intambara nk’uko bikomeje kugenda bigarukwaho na bamw mu bakinnyi bari muri iki kibina.

Marie Louise Umurinzi, akaba umukinnyikazi wa filime umwe mu bari muri iki kibina cyajyaga giterana buri wa gatanu buri wese mu bakirimo agatanga amafaranga, agahabwa uwatomboye yatangarije Radio Flash FM mu kiganiro Flash Connect ko aba bagabo bahawe aya mafaranga ikibina kigitangira, none kikaba kizarangira kuri iki cyumweru bityo hakaba nta kizere ko bazishyurwa.

Marie Louise Umurinzi, aha yari kumwe na Willy Ndahiro ubwo bakinanaga muri filime "Ikiguzi cy'amaraso"

Marie Louise n’amagambo yuzuyemo akababaro yagize ati, “ideni barifashe kuva tontine (ikibina) igitangira. Nonese yagombye kurangira batari bishyura?” Aha umunyamakuru yunganiye Louise amubwira ko ubwo yaganiraga na Willy yamubwiye ko ikibina kitararangira, bityo batagakwiye kumushinja ideni. Aha Louise yahise agira ati, “ikibina ntikirarangira gute ko hasigaye Marie France wenyine, kandi amafaranga ye tuzayamuha ku cyumweru y’imyanya 2? Ubwo se uyu munsi no ku cyumweru hasigaye iminsi ingahe? Hejuru y’ibitutsi yirirwa adutuka, umuntu yakwirirwa agutuka kuriya ukavuga ngo azishyura?”

Uyu munyamakuru yavuganye na Willy Ndahiro, amubaza kuri ubu buhemu ashinjwa Willy amusubiza ko ibyo byose ari ukumubeshyera, ndetse ko n’umunyamakuru watangaza iyi nkuru bazagerana yo kuko ngo hari umuntu ubyihishe inyuma agamije kumusebya.

Willy Ndahiro, umukinnyi wa filime akaba n'umuyobozi wa Thousand Hills Academy Awards

Willy yagize ati, “umva nkubwire Musta… (umunyamakuru baganiraga), uramutse ufitiye umuntu ideni akakubwira ngo agiye kubishyira mu itangazamakuru, icya mbere itangazmakuru siho hanyura ibibazo nk’ibyo. Ni ukuvuga ngo iyo byagiye mu itangazamakuru, biba bifite intego yo gusebanya. Byakagombye kunyura mu yindi nzira, mu rwego rw’amategeko, uwo muntu akambwira ahantu twandikiranwe ampa amafaranga ye. Mbere y’uko ajya kunshyira mu itangazamakuru… ibyo ni ibintu abantu bacrea (barema) bashaka kugira ngo gukomeza gusebya umuntu bizamuke. Kandi ndamuzi umuntu urimo kubidukora, usibye ko utamumbaza ngo mukubwire.”

Ku ruhande rwa Parfait Ngizwenayo we, yemera ko hari amafaranga arimo iki kibina, ahubwo agasaba ko bagira vuba bakamukorera imibare y’amafaranga abarimo akayabishyura.

Parfait Ngizwenayo kuri ubu uyobora ishyirahamwe ry'abakinnyi ba filime mu Rwanda, umwanya yasimbuyeho Willy Ndahiro bari kumwe muri iki kibazo

Eric Rutabayiro uhagarariye iki kibina, avuga ko iki kibazo bateganya kugishyikiriza federation ya sinema, ndetse aba bagabo bagafatirwa ibihano birimo no guhagarikwa mu gukina filime.

Eric yagize ati, “Turateganya gukurikiza amategeko. Icya mbere twarabasuye, tubasaba kwandika amabaruwa, ubundi nyuma yaho bakajya batubeshya, kugeza ubu ngubu nka Willy we yarinze gutukana ava no muri groupe ashwanye n’abanyamuryango. Kubera ko rero ari ibintu bizwi, turabanza twandikire Federation tuyimenyesha, nyuma yo kuyimenyesha, nko mu ba acteurs ho turaza no kubafatira ibihano harimo no kuba bahagarara no gukina filime wenda n’iyo yaba umwaka umwe ariko bakabihanirwa.”

Ubwo yabazwaga uko bagiye kubafata nk’abayobozi basanzwe babayobora nyuma yo kubabera ba bihemu, Marie Louise yabwiye umunyamakuru ati, “Ubundi se ni abayobozi bande? Ku bwanjye nta muyobozi wanjye urimo, bakanabakuyeho. Niba umuntu ayobora akora biriya, uwo ayobora azakora iki?”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maisson8 years ago
    Muri iyi minsi amafr yarabuze none kwamburwa ijana nukwicwa. Nibasubize, cyane ko twari tubaziho ubunyangamugayo. Cyane cyane paul
  • kabebe8 years ago
    willy chr ko numva umbabaje koko.ubu ndeke ku....?? ubu se koko ndabisobanura gute kweli ohh my God gusa thx
  • h8 years ago
    Kiriya gikobwa giteye neza niba aricyo yitera, ark ibihumbi ijana k umustar baramubeshyera, wenda iyo bavuga nka miliyoni nk eshanu, yi ni system yo kumusebya





Inyarwanda BACKGROUND