Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo ibirori ngarukamwaka bya Inyarwanda Fans Hangout ku nshuro ya 5 bibe. Ibi birori bigamije guhuza ibyamamare n’abafana babyo bigiye kuba ku nshuro ya 5 byitabirwa n’ibyamamare by’ingeri zinyuranye.
Abahanzi, abakinnyi ba filime n’amakinamico, ibyamamare mu mikino inyuranye, abanyapolitiki n’abandi ni bamwe mu bantu bitabira ibi birori. By’umwihariko muri iyi nkuru, turagaruka ku bakinnyi ba filime by’umwihariko abamaze kumenyekana muri filime y’uruhererekane “SAKABAKA” bayobowe na Denis Nsanzamahoro benshi bazi nka Rwasa, n’ikipe y’abakinnyi bandi bakinana muri iyi filime nka Liane Mutaganzwa uzwi nka Michou, Irakoze Fidelite uzwi nka Anita, D’Amour Selemani uzwi nka Papa Shaffy, n’abandi…
Mu kiganiro n’inyarwanda.com, Denis Nsanzamahoro yavuze ko nk’abakinnyi b’iyi filime bakorera hamwe bifuza gukora agashya muri ibi birori aho bifuza kuzazira rimwe bityo abifuza kuzasangirira hamwe bakaba bazababonera rimwe.
Reba amafoto n’amazina y’aba bakinnyi biteguye kwitabira ibi birori:
Denis Nsanzamahoro, akaba ariwe wandika akanayobora Sakabaka, akaba n'umukinnyi w'imena aho akina yitwa Peter. Yiteguye kuyobora ikipe y'abakinnyi ba Sakabaka bagasangira n'abanyarwanda
Liane Muhoza Mutaganzwa, aha ni umwaka ushize ubwo yari yitabiriye ibi birori ndetse akanegukana igihembo cy'umukobwa wa 2 wambaye neza. Nawe yiteguye kuza muri ibi birori n'ikipe y'abakinnyi ba Sakabaka.
D'Amour Selemani nawe yiteguye kwishimana n'abafana be muri ibi birori.
Irakoze Sonia Fidelite nawe hamwe n'ikipe y'abandi bakinnyi bakinana muri SAKABAKA yiteguye gusabana n'abafana be
Mugisha James nawe azaba ahari
Kirenga Saphine, aha ni umwaka ushize ubwo yari yitabiriye ibi birori maze akanegukana umwanya wa 3 mu bakobwa b'ibyamamare bari bambaye neza. Nawe yiteguye gusangira n'abafana be ari kumwe n'ikipe ya Sakabaka
Elisabeth Ibyishaka nawe azaba ahari
Denise Gakire nawe yiteguye gusangira n'abanyarwanda ari kumwe na bagenzi be bakinana muri Sakabaka
Umutesi Ornella nawe azaba ahari
Umutoni Yvette nawe azaba ahari
Ladouce Bugirimfura nawe yiteguye kwifatanya na bagenzi be mu kwishimana n'abanyarwanda muri ibi birori
Niba rero wifuza kubonana n'aba bakinnyi mugasabana witinda kugura itike yawe ku cyicaro cya Inyarwanda Ltd giherereye kuri La Bonne Adresse mu mujyi rwagati (inyubako iri ruguru ya UTC) muri etage ya 2, cyangwa se ukaba wayigura ukoresheje uburyo bwa Tigo Cash kuri numero 0728049551, MTN Mobile Money kuri numero 0788304594 ndetse no ku rubuga rwa www.kaymu.rw
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO