RFL
Kigali

Abakinnyi ba filime SAKABAKA biteguye gusangira n'abanyarwanda mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:10/12/2014 14:44
5


Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo ibirori ngarukamwaka bya Inyarwanda Fans Hangout ku nshuro ya 5 bibe. Ibi birori bigamije guhuza ibyamamare n’abafana babyo bigiye kuba ku nshuro ya 5 byitabirwa n’ibyamamare by’ingeri zinyuranye.



Abahanzi, abakinnyi ba filime n’amakinamico, ibyamamare mu mikino inyuranye, abanyapolitiki n’abandi ni bamwe mu bantu bitabira ibi birori. By’umwihariko muri iyi nkuru, turagaruka ku bakinnyi ba filime by’umwihariko abamaze kumenyekana muri filime y’uruhererekane “SAKABAKA” bayobowe na Denis Nsanzamahoro benshi bazi nka Rwasa, n’ikipe y’abakinnyi bandi bakinana muri iyi filime nka Liane Mutaganzwa uzwi nka Michou, Irakoze Fidelite uzwi nka Anita, D’Amour Selemani uzwi nka Papa Shaffy, n’abandi…

Mu kiganiro n’inyarwanda.com, Denis Nsanzamahoro yavuze ko nk’abakinnyi b’iyi filime bakorera hamwe bifuza gukora agashya muri ibi birori aho bifuza kuzazira rimwe bityo abifuza kuzasangirira hamwe bakaba bazababonera rimwe.

Reba amafoto n’amazina y’aba bakinnyi biteguye kwitabira ibi birori:

Denis Nsanzamahoro, akaba ariwe wandika akanayobora Sakabaka, akaba n'umukinnyi w'imena aho akina yitwa Peter. Yiteguye kuyobora ikipe y'abakinnyi ba Sakabaka bagasangira n'abanyarwanda

Liane Muhoza Mutaganzwa, aha ni umwaka ushize ubwo yari yitabiriye ibi birori ndetse akanegukana igihembo cy'umukobwa wa 2 wambaye neza. Nawe yiteguye kuza muri ibi birori n'ikipe y'abakinnyi ba Sakabaka.

D'Amour Selemani nawe yiteguye kwishimana n'abafana be muri ibi birori.

Irakoze Sonia Fidelite nawe hamwe n'ikipe y'abandi bakinnyi bakinana muri SAKABAKA yiteguye gusabana n'abafana be

Mugisha James nawe azaba ahari

Kirenga Saphine, aha ni umwaka ushize ubwo yari yitabiriye ibi birori maze akanegukana umwanya wa 3 mu bakobwa b'ibyamamare bari bambaye neza. Nawe yiteguye gusangira n'abafana be ari kumwe n'ikipe ya Sakabaka

Elisabeth Ibyishaka nawe azaba ahari

Denise Gakire nawe yiteguye gusangira n'abanyarwanda ari kumwe na bagenzi be bakinana muri Sakabaka

 Umutesi Ornella nawe azaba ahari

 Umutoni Yvette nawe azaba ahari

 Ladouce Bugirimfura nawe yiteguye kwifatanya na bagenzi be mu kwishimana n'abanyarwanda muri ibi birori

Niba rero wifuza kubonana n'aba bakinnyi mugasabana witinda kugura itike yawe ku cyicaro cya Inyarwanda Ltd giherereye kuri La Bonne Adresse mu mujyi rwagati (inyubako iri ruguru ya UTC) muri etage ya 2, cyangwa se ukaba wayigura ukoresheje uburyo bwa Tigo Cash kuri numero 0728049551, MTN Mobile Money kuri numero 0788304594 ndetse no ku rubuga rwa www.kaymu.rw

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Danny abizera9 years ago
    Nkunda uwo mukobwa wambaye ikanzu ra green nagasakoshi ka red muntoki akina yitwa Susan, muzambabarire ninza muri hangout muzamungeze ho maze muhobere nibura mubwire ko mwikundira wenda nzanafatane nawe iphoto yurwibutso,rwose ndamukunda pee!
  • Damiel Damiel9 years ago
    Ariko mana muri Sakabaka harimo abakobwa beza weeeeee, ndamukunda cyane Denis hamwe nuriya witwa Kirenga nkunda ijwi rye cyane anakina neza,sha nzaza rwose muri hangout mbarebe amaso kumaso
  • didie9 years ago
    uyu mukinyi damour arakaze azi gukina turamukunda muri sakabaka aradushimisha ndetse no muzindi flime akina ararenze kbs tuzamushigikira
  • Alex Kwizera9 years ago
    Kirenga Saphine a k a SUSAN nange ndagukunda nkunda uko ukina urabizi pee,unakina neza gusa ufite mukuru wawe ugutesha umutwe,nkunda ijwi ryawe birenze nuko uteye.thx inyarwanda.com kutuzanira abastar ba Sakabaka tuzaba duhari.
  • Dianne umutoni2 years ago
    Muraho, rwose ndashaka contact za Yvette umutoni uzazinbonera azazimpe ,inyarwanda can help more ,0785459159





Inyarwanda BACKGROUND