Nyuma y’ukwezi yibarutse umwana w’umuhungu bahaye izina rya Zeal David Nkubito Nehema, ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki 8 Ugushyingo byari ibyishimo bidasanzwe mu muryango wa Marie France Niragire na Nelson Nehema Murwanashyaka, ubwo bagenzi ba Marie France bahuje umwuga wo gukina filime bamusuraga bagiye kumuhemba.
Tariki 7 Ukwakira nibwo Marie France yibarutse umwana w’umuhungu wavutse afite ibiro 4 n’amagarama 100. Uyu mwana waje ari imfura mu rugo rwa Marie France na Nelson Nehema, yaje ari umugisha ndetse n’ibyishimo bidasanzwe, bakaba barahise bamwita izina rya Zeal David Nkubito Nehema.
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo bamwe mu bakinnyi ba filime bishyize hamwe maze bajya gusura uyu muryango mu rwego rwo kuwuhemba.
Marie France n'umugabo we Nelson Nehema (bari hagati) bashyikirijwe bimwe mu bikoresho by'isuku y'umwana mu rwego rwo kubahemba
Marie France wamenyekanye muri filime Inzozi nka Sonia yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko iki gikorwa bagenzi be bakoze cyabakoze ku mutima cyane, dore ko benshi bahujwe n’umwuga ariko agasanga uretse uku guhuzwa n’umwuga hari urukundo rukomeye hagati yabo.
Ubwo umunyamakuru yamubazaga uburyo bakiriye uku gusurwa n’abo bahuje umwuga, Marie France yagize ati, “Nishimye cyane kuko byanyeretse urukundo ruri hagati yacu, atari uguhuzwa n'umwuga gusa ahubwo no mubuzima busanzwe. Ndabashimira njye n'umuryango wanjye ku bw’iki gikorwa mbasabira umugisha k'Uwiteka ndetse mbifuriza ko byazakomeza no ku bandi kuko gushyira hamwe nibyo bizatuma dutera imbere muri cinema ndetse twubaka n'igihugu cyacu.”
Marie France kandi avuga ko nyuma yo kwibaruka, we n’umwana bameze neza.
Umukinnyi wa filime Richard Mwanangu na Gloria bateruye Zeal David Nkubito Nehema
Byari ibyishimo kuri Marie France kubona abo bahuje umwuga bajya kumuhemba
Nk'uko bisanzwe mu muco nyarwanda, urugo rwazimaniye abashyitsi
Mwihanganire ubwiza bw'amafoto, yafotojwe telefoni!
TANGA IGITECYEREZO