RFL
Kigali

Abakinnyi ba filime basuye mugenzi wabo Marie France Niragire uherutse kwibaruka – AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:9/11/2015 7:02
9


Nyuma y’ukwezi yibarutse umwana w’umuhungu bahaye izina rya Zeal David Nkubito Nehema, ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki 8 Ugushyingo byari ibyishimo bidasanzwe mu muryango wa Marie France Niragire na Nelson Nehema Murwanashyaka, ubwo bagenzi ba Marie France bahuje umwuga wo gukina filime bamusuraga bagiye kumuhemba.



Tariki 7 Ukwakira nibwo Marie France yibarutse umwana w’umuhungu wavutse afite ibiro 4 n’amagarama 100. Uyu mwana waje ari imfura mu rugo rwa Marie France na Nelson Nehema, yaje ari umugisha ndetse n’ibyishimo bidasanzwe, bakaba barahise bamwita izina rya Zeal David Nkubito Nehema.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo bamwe mu bakinnyi ba filime bishyize hamwe maze bajya gusura uyu muryango mu rwego rwo kuwuhemba.

Marie France n'umugabo we Nelson Nehema (bari hagati) bashyikirijwe bimwe mu bikoresho by'isuku y'umwana mu rwego rwo kubahemba

Marie France wamenyekanye muri filime Inzozi nka Sonia yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko iki gikorwa bagenzi be bakoze cyabakoze ku mutima cyane, dore ko benshi bahujwe n’umwuga ariko agasanga uretse uku guhuzwa n’umwuga hari urukundo rukomeye hagati yabo.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga uburyo bakiriye uku gusurwa n’abo bahuje umwuga, Marie France yagize ati, “Nishimye cyane kuko byanyeretse urukundo ruri hagati yacu, atari uguhuzwa n'umwuga gusa ahubwo no mubuzima busanzwe. Ndabashimira njye n'umuryango wanjye ku bw’iki gikorwa mbasabira umugisha k'Uwiteka ndetse mbifuriza ko byazakomeza no ku bandi kuko gushyira hamwe nibyo bizatuma dutera imbere muri cinema ndetse twubaka n'igihugu cyacu.”

Marie France kandi avuga ko nyuma yo kwibaruka, we n’umwana bameze neza.

Umukinnyi wa filime Richard Mwanangu na Gloria bateruye Zeal David Nkubito Nehema


Byari ibyishimo kuri Marie France kubona abo bahuje umwuga bajya kumuhemba

Nk'uko bisanzwe mu muco nyarwanda, urugo rwazimaniye abashyitsi

Mwihanganire ubwiza bw'amafoto, yafotojwe telefoni!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ibrahim8 years ago
    Ni mwonkwe nukuri kdi Imana ikomeze ibarinde.
  • claudine8 years ago
    Mbega muzakomeze gukundana biradushimishije..
  • andra lamarndra landra8 years ago
    aunt congraturation and celebrit nyc kbx Imana izabarinde
  • Neema8 years ago
    Musubireyo ntamahwa.abakinnyi ba film turabemera cyane si Ubwiza bwinyuma gusa mugira numutima Mwiza.murakeye rwoseeeeee.
  • jeannette8 years ago
    nimusubireyo namahwa kd turishimye urwo rukundo muzarukomeze imana ibahe umugisha
  • emmanuel8 years ago
    ni byiza bazamutoze umuco nyarwanda nawe azagere icyirenge mucyabo.
  • 8 years ago
    nuko nuko musubireyo ntamahwa
  • daniella8 years ago
    birashimishije twese bitubere urugero tugire urukundo tutitaye uko dusanzwe tubanye mbifurij imigisha noguhirwa in all kdi urugo rwabo Imana izarukomeze lv u france
  • byagatonda eugene6 years ago
    yakoze kuzara mukama amuhe mugisa umukazi nuzara





Inyarwanda BACKGROUND