RFL
Kigali

Abakinnyi ba filime bamamaye bakina nk’ingimbi n’abangavu kandi bafite imyaka isaga 25-AMAFOTO

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:13/05/2015 10:36
2


Ubusanzwe mbere y’uko filime itangira gukinwa habaho kubakoresha igeragezwa ngo barebe koko ko babasha kwinjira mu mukino neza ahanini bitewe n’impano bifitemo ariko nanone bakibanda no k’uko basa yabo bitewe n’ishusho y’uwanditse muri filime.



Muri iki cyegeranyo turabagezaho abakinnyi ba filime babashije kwigira nk’abakiri bato kandi bakuze bakabasha gukina koko ubona ko bakiri bato. Abenshi biganjemo bakaba ari abakinnye filime nk’ingimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka 16 na 18, biga mu mashuri yisumbuye kandi barengeje imyaka 25.

Reba hano uru rutonde

Bianca Lawson


Ubwo yakinaga muri filime z’uruhererekane nka “Pretty Little Liars yitwa Maya St. Germain, Teen Wolf yitwa Marin Morrell na The Vampire Diaries yitwa Emily Bennett” yitwa yari afite imyaka irenga 35 ariko akina nk’ufite hagati ya 16 na 18

Troian Bellisario


Ubwo yakinaga muri filime y’uruhererekane “Pretty Little Liars” yitwa Spencer Hastings yari afite imyaka 29 ariko akina nk’ufite 18

Benjamin McKenzie


Ubwo yakinaga muri filime y’uruhererekane “The O.C.” yitwa Ryan Atwood yari afite imyaka 25 ariko akina nk’ufite hagati ya 16 na 18

Rachel McAdams


Ubwo yakinaga muri filime  “Mean Girls” yitwa Regina George yari afite imyaka 25 ariko akina nk’ufite hagati ya 16 na 18

Gabrielle Union


Ubwo yakinaga muri filime  “Bring It On” yitwa Kristen Dunst  yari afite imyaka 28 ariko akina nk’ufite hagati ya 16 na 18

Stacey Dash


Ubwo yakinaga muri filime  “Clueless” yitwa Dionne Davenport yari afite imyaka 29 ariko akina nk’ufite hagati ya 16 na 18

Keiko Agena


Ubwo yakinaga muri filime  “Gilmore Girls” yitwa Lane Kim yari afite imyaka 27 ariko akina nk’ufite hagati ya 16 na 18

Jon Heder


Ubwo yakinaga muri filime  “Napoleon Dynamite” yitwa Napoleon Dynamite yari afite imyaka 26 ariko akina nk’ufite hagati ya 16 na 18

Jennifer Grey


Ubwo yakinaga muri filime  “Dirty Dancing” yitwa Frances ‘Baby’ yari afite imyaka 27 ariko akina nk’ufite hagati ya 16 na 18

Amber Riley


Ubwo yakinaga muri filime y’uruhererekane “Glee” yitwa Mercedes Jones yari afite imyaka 29 ariko akina nk’ufite hagati ya 16 na 18

Jason Earles


Ubwo yakinaga muri filime  “Hannah Montana” yitwa Jackson Stewart  yari afite imyaka 34 ariko akina nk’ufite 16

Emily Kinney


Ubwo yakinaga muri filime  “The Walking Dead” yitwa Beth Greene yari afite imyaka 25 ariko akina nk’ufite 16

Lucy Hale


Ubwo yakinaga muri filime y’uruhererekane “Pretty Little Liars” yitwa Aria Montgomery yari afite imyaka 25 ariko akina nk’ufite 18

Kristen Bell


Ubwo yakinaga muri filime  “Veronica Mars” yitwa Veronica Mars yari afite imyaka 24 ariko akina nk’ufite 17

Ian Somerhalder


Ubwo yakinaga muri filime y’uruhererekane “The Vampire Diaries” yitwa Demon Salvatore yari afite imyaka 32 ariko akina nk’ufite 17

Emilia Clarke


Ubu akina filime y’uruhererekane “Game of Thrones” yitwa Daenerys Targaryen. Afite imyaka 28 ariko akina nk’ufite 16

Sean Patrick Thomas


Ubwo yakinaga muri filime “Saving The Last Dance” yitwa Derek Reynolds yari afite imyaka 30 ariko akina nk’ufite hagati ya 16 na 18

Alan Ruck


Ubwo yakinaga muri filime “Ferris Bueller’s Day Off” yitwa Cameron yari afite imyaka 29 ariko akina nk’ufite 17

Chace Crawford


Ubwo yakinaga muri filime y’uruhererekane “Gossip Girl” yitwa Nate Archibald yari afite imyaka isaga 25 ariko akina nk’ufite hagati ya 16 na 18

Tammin Sursok


Ubwo yakinaga muri filime y’uruhererekane “Pretty Little Liars” yitwa Jenna Marshall, yari afite imyaka 31 ariko akina nk’ufite hagati ya 16 na 18







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Mwibagiwe Song Il Gook wakinnye afite imyaka 42 yitwa Jumong afite imyaka hagati ya 16 na 18
  • 8 years ago
    None se ko mutadushyiriyeho n'abirabura nka Nyongo cyangwa se abanyarwanda?





Inyarwanda BACKGROUND