Muri gahunda abakinnyi b'ikinamico Umurage bafite yo kuzenguruka igihugu basusurutsa abaturage binyuze mu ikinamico, aba bakinnyi bakubutse mu karere ka Nyaruguru aho bakoze umuganda bagasana inzu y'umuturage utishoboye.
Ni igikorwa bakoze kuwa 28/12/2017 aho abakinnyi b'ikinamico Umurage bakoze umuganda wo gusana inzu y'umurage utishoboye, nyuma yaho bagasusurutsa abaturage bo mu murenge wa Ngoma mu karere ka Nyaruguru. Abaturage b'i Ngoma bishimiye kubona amaso ku maso abakinnyi b'ikinamico Umurage dore ko bajyaga babumva gusa kuri Radiyo.
Nkuko babikora aho bajya hose, aba bakinnyi bakanguriye abaturage b'i Ngoma kuboneza urubyaro, kurengera uburenganzira bw’abana, kwirinda imirire mibi,kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ikinamico Umurage kuri ubu ikunzwe na benshi na cyane ko ifite bamwe mu bakinnyi bafite amazina akomeye muri sinema nyarwanda aho twavugamo: Niyitegeka Gratien (Seburikoko) ukina muri iyi kinamico 'Umurage' yitwa Yabesi, Ben Nganji (Inkirigito) n'abandi benshi.
REBA AMAFOTO
Bakoze umuganda wo gusana inzu y'umuturage utishoboye
Basanye inzu y'umuturage
Nyuma y'umuganda basusurukije abaturage
Abaturage bishimiye kubona abakinnyi b'ikinamico Umurage
TANGA IGITECYEREZO