RFL
Kigali

Abakina amakinamico n'amafilime nyarwanda bateguriwe amahugurwa

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:1/07/2016 18:10
0


Ni kenshi usanga hari benshi bakunda gukina filime n’amakinamico ariko ugasanga nta bumenyi bafite kuri uwo mwuga baba barimo gukora. Kuri ubu abakora uyu mwuga wo gukina filime no gukina amakinamico bateganyirijwe amahugurwa mu bijyanye no gukina, gutegura imikinire n’aho bakinira n’ibindi.



Abakora uyu mwuga bagenerwa amahugurwa menshi kugirango babashe kongera ubumenyi, ariko ugasanga aritabirwa n’abantu mbarwa kandi akenshi aba ari ubuntu  nta kindi basabwa uretse umwanya wo kwicara bagakurikirana ayo mahugurwa aba yabateganyirijwe.

Kuri ubu rero hongeye gutegurwa andi mahugurwa azafasha abakora uyu mwuga kongera ubumenyi. Aya mahugurwa azatangwa n’icyamamare muri iyi mikino, biteganyijwe ko azatangira mu kwezi kwa 9 ariko kwiyandikisha bikaba byaratangiye ndetse bikaba bizarangira ku italiki ya 20 Nyakanga 2016.

 

Mazimpaka Jones Kennedy urimo gutegura aya mahugurwa

Inyarwanda.com iganira na Mazimpaka Jones Kennedy uri mu barimo  gutegura aya mahugurwa  yagize ati,”Ni byo koko hari umwe mu bagabo bafite ubumenyi ndetse n’impano mu gukina amakinamico n’amafilime, n’umugabo w’umudage  witwa OSKAR MEIER  uzwi cyane mu gutegura no gukina ama kinamico , yaje mu Rwanda umwaka ushize  afite igihe gito asa n’ukora igerageza ahugura abantu mu gihe gito yarafite ari nabyo byatumye yifuza kugaruka afite umwanya kugirango abashe guhugura abantu mu gihe gihagije,. Biteganyijwe ko abazitabira aya mahugurwa bazahugurwa ibyumweru 2 banahabwe n’ibipapuro byemeza ko bakoze amahugurwa ( Certificates) abazahugurwa  nta kindi basabwa uretse kuba umuntu yumva urimi rw’icyongereza kuburyo abasha gusobanukirwa no kwiyandikisha gusa."

Filime

Oskar Meier uzaza gutanga amahugurwa

Ku bifuza kwitabira aya mahugurwa bisaba kuba wamaze kwiyandikisha bitarenze taliki  ya 20 Nyakanga 2016 abiyandikisha banyura kuri imeli (email: mjoneskennedy@gmail.com  cyangwa kuri  keno222000@yahoo.com. Tubamenyeshe ko aya mahugurwa azatangira ku italiki ya 11 Nzeri 2016.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND