RFL
Kigali

Abakekwaho kwiba filime Expendables 3 bajyanwe mu nkiko

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:4/08/2014 13:45
3


Inzu ya Lionsgates ikaba ariyo icuruza filime za Expendables, ari nayo igomba kuzacuruza igice cya 3 cy’iyi filime cyibwe kigashyirwa kuri Interineti mu cyumweru gishize kugeza ubu ikaba imaze gutwarwa n’abasaga miliyoni 2, yamaze kugeza mu nkiko abo ikekaho iki cyaha.



Imbuga za interineti zigera kuri 6 zisanzwe zikora ibijyanye no kunyuzaho filime abantu bakazitwarira ubuntu, zikaba zaragaragaye mu ikwirakwiza ry’iyi filime nizo Liongates yamaze kujyana mu nkiko, aho yemeza ko zanze kumva ubusabe bw’iyi nzu ubwo yabasabaga kuvanaho iyi flime bakinangira.

Inkuru ya TorrentFreak ikomeza ivuga ko Lionsgates isabira izi mbuga kwamburwa uburenganzira bwo kongera kunyuza filime kuri interineti ukundi ndetse hakanafatirwa imwe mu mitungo yazo harimo na konti za banki.

Expendables 3

Iyi filime ihurije hamwe ibihangange muri sinema ku isi bayobowe na Sylvestre Stallone

Izi mbuga ziregwa na Lionsgate ni Limetorrents.com, Billionuploads.com, Hulkfile.eu, Played.to, Swankshare.com ndetse na Dotsemper.com.

Kugeza ubu benshi bakomeje kwemeza ko iki gikorwa cyahungabanyije icuruzwa ry’iyi filime biteganyijwe ko izagera hanze kuwa 15 Kanama, aho bamwe bemeza ko itazitabirwa nk’uko yagombaga, dore ko yari muri filime zitezweho kwinjiza amafaranga menshi mu byumba bya Cinema (Box Office), uretse ko abandi bacye bemeza ko aya ari amahirwe yabonye yo kuyamamaza bikazatuma irebwa na benshi.

Tuzakomeza kubakurikiranira iby’iki kibazo….

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jemie 9 years ago
    najye iyo narayibonye kabisa mfite dvd yayo home ahubwo uyshaka yambwira kuko narayihaze
  • inka9 years ago
    at Jemie, nubwo urongeye urayireba urayiranginza
  • 9 years ago
    NANJYE 0785681257NDAYIKENEYE CONTACT





Inyarwanda BACKGROUND