Inzu ya Lionsgates ikaba ariyo icuruza filime za Expendables, ari nayo igomba kuzacuruza igice cya 3 cy’iyi filime cyibwe kigashyirwa kuri Interineti mu cyumweru gishize kugeza ubu ikaba imaze gutwarwa n’abasaga miliyoni 2, yamaze kugeza mu nkiko abo ikekaho iki cyaha.
Imbuga za interineti zigera kuri 6 zisanzwe zikora ibijyanye no kunyuzaho filime abantu bakazitwarira ubuntu, zikaba zaragaragaye mu ikwirakwiza ry’iyi filime nizo Liongates yamaze kujyana mu nkiko, aho yemeza ko zanze kumva ubusabe bw’iyi nzu ubwo yabasabaga kuvanaho iyi flime bakinangira.
Inkuru ya TorrentFreak ikomeza ivuga ko Lionsgates isabira izi mbuga kwamburwa uburenganzira bwo kongera kunyuza filime kuri interineti ukundi ndetse hakanafatirwa imwe mu mitungo yazo harimo na konti za banki.
Iyi filime ihurije hamwe ibihangange muri sinema ku isi bayobowe na Sylvestre Stallone
Izi mbuga ziregwa na Lionsgate ni Limetorrents.com, Billionuploads.com, Hulkfile.eu, Played.to, Swankshare.com ndetse na Dotsemper.com.
Kugeza ubu benshi bakomeje kwemeza ko iki gikorwa cyahungabanyije icuruzwa ry’iyi filime biteganyijwe ko izagera hanze kuwa 15 Kanama, aho bamwe bemeza ko itazitabirwa nk’uko yagombaga, dore ko yari muri filime zitezweho kwinjiza amafaranga menshi mu byumba bya Cinema (Box Office), uretse ko abandi bacye bemeza ko aya ari amahirwe yabonye yo kuyamamaza bikazatuma irebwa na benshi.
Tuzakomeza kubakurikiranira iby’iki kibazo….
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO