Binyuze mu gikorwa Let’s Be Connected, ku bufatanye n’urubyiruko rutuye mu mudugudu wa Avega ku Kimironko, abakora sinema mu Rwanda kuri uyu wa 5 bazifatanya n’abatuye uyu mudugudu utuyemo abapfakazi basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nk’uko Aaron Niyomungeri uhagarariye iki gikorwa, ku bufatanye hagati ya Let’s Be Connected n’urubyiruko rutuye muri uyu mudugudu ku nkunga y’urugaga nyarwanda rwa sinema, hateganyijwe igikorwa cy’ijoro ryo kwibuka kizabimburirwa n’urugendo rwo kwibuka ruzatangirira kuri gereza ya Kimironko rugasorzwa muri uyu mudugudu ari naho igikorwa nyirizina kizabera muri iryo joro.
Muri iri joro ryo kwibuka hazaberamo ibikorwa binyuranye nko gusangira ubuhamya n’abarokotse Jenoside, ibiganiro binyuranye bizahabera ndetse hakazaba n’igikorwa cyo kwerekana filime.
Aaron avuga ko impamvu batoranyije kujya kwifatanya n’abatuye uyu mudugudu mu gikorwa cyo kwibuka ari: “mu rwego rwo kwifatanya abakecuru bahatuye batagifite ubushobozi bwo kujya kwibukira aho barokokeye dore ko bagiye baturuka hirya no hino bagatuzwa muri uyu mudugudu.” Akaba ahamagarira abantu bose bakora sinema kuza kwifatanya n’abandi muri iri joro ryo kuwa 5 tariki 24 Mata, 2015.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO