RFL
Kigali

Abahuguwe mu iserukiramuco rya filime z’abanyaburayi bahawe impamyabumenyi-AMAFOTO

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:27/10/2016 8:24
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Ukwakira nibwo ku ishuri rya Kwetu Film Institute, haraye hatangiwe impamyabumenyi z’ abanyeshuri bari bahuguwe mu bijyanye no gukora filim, ku bufatanye bw’umuryango w’ubumwe bw’abanyaburayi na Kwetu Film Institute.



Uyu muhango wakozwe wari wateguwe ubwo habaga iserukiramuco rya filime z’iburayi ryari ryateguwe n’uyu muryango, hagamijwe kumenyekanisha umuco w’iburayi binyuze muri filime.

 

Abahuguwe bategereje guhabwa impamyabumenyi

Aha haje gutoranywa abanyarwanda bagera kuri 20 maze bahugurwa ku bijyanye n'ikorwa rya filime mu byiciro bitandukanye. Binyuze muri iri serukiramuco, abahuguwe bahise banashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe maze bafashwa no gukora agafirime kagufi gashimangira ubumenyi bahawe.

Abitabiriye uyu muhango barimo n’uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’abanyaburayi Ambasaderi Michael Ryan, uhagariye Kwetu Film Institute Eric Kabera n’ umunyasuwede Martin Wider berg wabahuguye mu byo bavugiye aho bagiye bagaruka ku gushima uburyo aba banyeshuri bitwaye neza ndetse hanashimirwa igihangano bakoze.

Ambasaderi Michael Ryan wemeza ko u Rwanda rufite amahirwe y'iterambere muri Sinema

Ambasaderi Michael Ryan mu ijambo rye yemeje ko ubu u Rwanda hari andi mahirwe rugize mu iterambere rya filime aho rugiye kugira byinshi rwungukira muri iri serukiramuco rizajya ribaho buri mwaka, aho abanyarwanda bakora filime bazajya bungukiramo ubundi bumenyi binyuze muri filime bazajya berekwa.

Ikindi yavuze nuko asanga hazabaho n’ubufatanye mu bijyanye no guteza filime nyarwanda imbere,  ubu bufatanye buzatuma abakora filime mu Rwanda bashyira imbaraga mu gukora filime zigezweho. Ikindi ni ugukundisha abaturage haba abo mu cyaro no mu mujyi filime binyuze muri iri serukiramuco n’ibindi bikorwa.

Martin Widerberg wahuguye aba banyeshuri

Mu ijambo rya Martin ari nawe watanze amahugurwa yongeye gushimira cyane aba banyeshuri uburyo ibyo bize babashije kubishyira mu bikorwa mu gihe gito,ari naho yabashimiye ubushake bagaragaje.

 

Eric Kabera umuyobozi wa Kwetu Film Institute

Eric Kabera nawe uri mu bafatanyije n’uyu muryango mu bikorwa byose bijyanye n’iri serukiramuco yagize ati,” Tuvuye mu cyumweru cyari cyahariwe kwerekana filime cyane iz'i burayi ariko icyangombwa nuko twagize uruhare mu kwerekana uko bakora Sinema ku rwego mpuzamahanga twakoresheje kamera igezweho, dukoresha inzobere muri sinema, dukoresha mu by'ukuri ibitekerezo by’abanyeshuri bafite ubushake mu gukora sinema bafite ubushake bwo kubyerekana ubwo bwose n’uburyo dufasha abanyeshuri kugira ngo nibava naha bazikorere sinema ku giti cyabo ariko bafite ubumenyi.”

Jenny Banga wahuguwe akanakina muri filime ngufi bakoze

Naho mu kiganiro na Jenny Banga umwe mu bahuguwe akanakina muri filime ngufi bakoze yagize ati,”Aya mahugurwa adusigiye ubumenyi nkuko namwe mwabibonye niba twarahuguwe iminsi ibiri gusa tukaba twarakoze ikintu nkiki mwabonye nizera ko hari icyo adusigiye kandi gikomeye.”

Twasoza tubibutsako iri serukiramuco rya filime z’abanyaburayi (European Film Festival) ryatangiye ku itariki ya 13 Ukwakira 2016 rikaba ryaragiye ribera mu bice bitandukanye by’igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND