Nyuma yo kumara igihe kinini basa n’abatazwi kuri ubu abahanzi nyarwanda mu ngeri zinyuranye bamaze gushyirirwaho inama nkuru y’igihugu y’ abahanzi ibashinzwe (National Arts Council).
Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 29 Mata 2016 ku bufatanye bwa MINISPOC n’Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) bashyizeho inama y’igihugu y’abahanzi. Afungura iyi nama,Dr James Vuningoma, umuyobozi wa RALC yatangaje ko nyuma y’igihe kinini abahanzi nyarwanda batagira aho babarizwa bafashe umwanzuro wo gushiraho iki kigo kizaba gihuriyemo abahanzi bose muri rusange.
Iki kigo kikaba kije mu rwego rwo kugira ngo kibashe kubahuza no kuba bakorera hamwe nk’abakora umwuga umwe muri rusange ndetse no kubavuganira hanashakirwa hamwe icyabafasha gutera imbere binyuze muri icyo kigo kuko noneho bazaba bazwi nk’abahanzi bafite aho babarizwa.
Nyuma yo gusobanurira abari mu nama itangiza iryo iki kigo akamaro kizabagirira, babyishimiye ndetse bahita banatangira gukora, aho ku ikubitiro abari aho bashyizeho komite ibahagarariye by’agateganyo nyuma y’igihe gito bakazahamagara inama rusange y’ abahanzi bose dore ko kuri ubu hari hari abahagarariye Federasiyo zitandukanye zihagarariye abahanzi uko ari esheshatu (6).
Abahanzi b'ingeri zose bari bitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza iyi nama y'igihugu y'aahanzi
Urutonde rw’abatorewe kuyobora inama nkuru y’igihugu y’abahanzi nyarwanda by’agateganyo:
Umuyobozi mukuru (Perezida): Ntihabose Ismael. Ismael niwe usanzwe ayobora urugaga rwa sinema nyarwanda.
Vice perezida: Kibibi Jean de Dieu, waturutse mu rugaga rw’abanyabugeni.
Umunyamabanga: Nyirishema Celestin, wo mu rugaga rw’abanditsi b’ibitabo.
Umubitsi: Dukuzumuremyi Marie Chantal, usanzwe uhagarariye urugaga rw’abanyamideli.
Ismael Ntihabose wari usanzwe ayobora urugaga nyarwanda rwa sinema niwe watorewe kuyobora iyi nama
Uretse aba batorewe iyi myanya mu buyobozi bukuru bw’iyi nama, muri rusange buri rugaga rwatoye umujyanama wo kuruhagararira mu nama y’igihugu y’abahanzi.
Mu rugagaya rw’abanditsi b’ibitabo hatowe Basengo Louis
Mu rugaga rw’Ubugeni hatowe Birasa Bernard
Mu rugaga rwa Muzika hatowe Mucyo Nicolas
Mu rugaga rw’ikinamico hatowe Jerome Ndamage Migisha
Mu rugaga rw’Imideli hatowe Komezusenge Josette
Mu rugaga rwa sinema hatorwa Harerimana Ahmed
Nyuma y’uko hashyizweho aba bayobozi, bahise bahabwa inshingano bagiye gukora arizo zo gutegura amategeko iyi nama izagenderaho no gushaka ibyangombwa byayo.
Ben Claude
TANGA IGITECYEREZO