RFL
Kigali

Abagize Ihuriro ry’abanditsi ba Filime nyarwanda mu ngamba nshya zo guteza impano yabo imbere

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:29/08/2016 16:35
0


Kuri iki cyumweru taliki ya 28 Kanama 2016 nibwo habaye igikorwa cyo guhuza abakora umwuga wo kwandika filime, hagamijwe kumenyana ku bakora uwo mwuga, ndetse no kuganira bigirahamwe icyateza imbere umwuga bakora. Ari naho bafashe ingamba nshya ,zitandukanye z’ibyo bagiye gukora mu buryo bo kugiti cyabo bashobora kuba bakwiteza imbere.



Iki gikorwa  cyateguwe n’Ihuriro ry’abanditsi ba Filime (Rwanda Screenwriters Union) cyatangiye k’umugoroba wo kuri iki cyumweru ahagana ku isaha ya  Saa kumi nimwe, aha bikaba byari byitabiriwe n’abakora uyu mwuga , ku buryo bugaragara.

Uku guhura kwa abakora uyu mwuga byaranzwe n’ibiganiro bya Bamwe mu bari  muri uyu mwuga, bagiye basangiza abagize iri huriro ibitekerezo byabo , ndetse nabo bakarushaho kwerekana uko babibona n’uko babyumva .

 

Sam Wambaye Umutuku Umwe mu batanze ikiganiro

Hatanzwe ibiganiro ku myandikire ya filime, byatanzwe na Ishimwe Karemangingo Sam wiga Sinema mu gihugu cy’u Busuwisi aho yaganirije abari aho uko bateza imbere impano zo kwandika ariko by’umwihariko yibanda ku gice cy’ubuhanzi mu kwandika inkuru za filime.

Ikindi kiganiro cyatanzwe na Mutiganda wa Nkunda, akaba ari umwanditsi wa filime Seburikoko wahoze ari n’umunyamakuru wa sinema akaza guhagarika aka kazi kugira ngo akurikire impano ye yo gukora filime aho yavuze ku kamaro k’umwanditsi mu ruganda rwa sinema.

Nyuma y’ibi biganiro habayeho umwanya wo kwishimira intsinzi babonye ubwo  John Kwezi yatorerwaga kuba Umuyobozi mukuru w’agateganyo  w’Urugaga rwa Filime mu Rwanda (Rwanda Film Federation), wari watanzwe nk’umukandida wagombaga guhagararira iri huriro ry’abanditsi.

Niyomwungeri Aaron Uyobora RSU na Sesonga Poupouni

Nk’uko byemejwe na Aaron Niyomwungeri asanga iki gikorwa cyarageze ku ntego yacyo neza kuko ibyo baganiriyeho byose babifatiye n’imyanzuro, ndetse bizera ko izakemura byinshi mu bibazo bari bafite.

Mucyo Jackson  Umuvugizi wa Federasiyo uhagararanye n'abanditsi Olivier Mugwiza na Sibomana Alexandre 

Imywe mu myanzuro ya fatiwe muri iyi nama, harimo kuba ihuriro ry’abanditsi rikwiye kwigira murwego rwo kugira ubushobozi buhagije aho bateganya no kuba bafasha andi mahuriro.

Ikindi biyemeje gushyira imbaraga mu myandikire yabo, kugirango babe babasha guhindura filime nyarwanda.  kuko basanze kugirango filime zibeho habanza kubaho inkuru, ari nayo mpamvu basanga aribo bagomba guhindura isura ya  Filime mbere nambere.

Basanzekandi , ntagukora filime itunguka biyemeza kujya bashakisha amafaranga mu buryo bwose kugirango uwandika abashe gukomeza kubaho , ari nako abona imbaraga zo kwandika ibifite ireme.

Iyi myanzuro yashojwe hibazwa impamvu ari nabyo byari ibyifuzo by’aba banditsi bifuzako , bumwe mu buryo bukoreshwa bashora amafaranga menshi mu maserukira muco (Festivals) atandukanye hagahembwa inkuru nziza nyamara uwayanditse ntagire icyo agenerwa bikwiye gucyika.

Iki gikorwa cyasojwe no gusabana kuri aba bakora uyu mwuga murwego rwo kunga ubumwe no gushimangira ubu fatanye nk’abakora uyu mwuga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND