RFL
Kigali

A THOUSAND HILLS ACADEMY AWARDS: Urutonde rw’abegukanye ibihembo n’amafoto yaranze igikorwa

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:28/03/2015 12:00
2


Ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 tariki 27 Werurwe, nibwo habaye umuhango wo gutanga ibihembo bya A Thousand Hills Academy Awards, umuhango wari ubaye ku nshuro ya 2, igikorwa cyabereye kuri Petit Stade I Remera.



Muri uyu muhango wagaragayemo ubwitabire buri hasi n’ubwo kwinjira byari ubuntu, aho igice kimwe cya Stade nto cyasaga nk’ikirimo ubusa, ntiwabashije gutambutswa kuri televiziyo y’u Rwanda imbonankubone nk’uko byari byatangajwe n’abategura ibi bihembo, ndetse ukaba watangiye utinze kuko byateganywaga ko utangira ku isaha ya saa kumi ariko waje gutangira hafi saa moya z’ijoro.

Mu bihembo byatanzwe, filime zaturutse mu karere ka Rubavu nizo zigaragaje cyane, by’umwihariko filime AGASARO yegukanye ibihembo 4 bya mbere bikomeye muri uyu muhango.

DORE URUTONDE RW’ABEGUKANYE IBI BIHEMBO:

-BEST OLD ACTRESS:

1.Mukakamanzi Beatha wo muri filime Intare y’ingore

2.Antoinette Uwamahoro wo muri filime Intare y’ingore

-BEST OLD ACTOR:

1. Irunga Rongin wo muri filime Catherine

2. Musabyimana Charles (Diallo) wo muri filime Amarira y’urukundo

-BEST EDITOR:

Louis Mudahemuka

-BEST CINEMATOGRAPHER:

1. Habarurema Mustapha, wo muri filime Agasaro

2. Claude Cyuzuzo wo muri filime Butorwa

-BES STORY:

1. Ay’ubusa

2. Amarira y’urukundo

-BEST SHORT MOVIE:

Kimwe kuri Kimwe

-FILIME YAGARAGAJE UBUHANGA BUDASANZWE:

Amahano I Bwami

-BEST YOUNG ACTOR:

Masudi Mathematique wo muri filime Ay’ubusa

-BEST YOUNG ACTRESS:

Murekeyiteto Carine wo muri filime Ay’ubusa

-BEST DIRECTOR:

1. Eric Ibrahim Mutuyimana wa filime Agasaro

2. Murihano Benoit wa filime Kimwe kuri Kimwe

3. Charles Gasana wa filime Umurabyo

-BEST ACTOR:

1. Habiyakare Muniru (Butorwa)

2. Didier Kamanzi (Rwasibo)

3. Sebanani Harid (Agasaro)

-BEST ACTRESS:

1. Mukasekuru Fabiola (Amarira y’urukundo)

2. Uwamwezi Nadege (Rwasibo)

3. Uwamahoro (Agasaro)

BEST MOVIE:

1.Agasaro

2. Ay’ubusa

MU MAFOTO DORE UKO UMUHANGO WARI UMEZE:


Igice kimwe cya Sitade cyarimo ubusa

Nk'uko asanzwe azwiho udushya mu myambarire, Fabiola yaje yamamaza ikigo cya Airtel yitwikiriye umutaka uzwi ku bacuruzi ba Me2U

WIlly Ndahiro (wo hagati), umuyobozi wa Komite itegura ibi bihembo ari kumwe na Dr Jacques (uri iburyo) ukuriye umuco muri RALC n'umuyobozi wa RALC Dr. VUningoma James (uri ibumoso) ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango

Kennedy Mazimpaka niwe wari uyoboye ibi birori (MC)

Tresor Senga (wicaye iburyo), uhagarariye u Rwanda muri East African Film Network ari kumwe na Charles Habyarimana wakoze filime Zirara Zishya.

Itsinda Sound of Hills ryasusurukije abitabiriye uyu muhango mu ndirimbo z'igisope

Mu ijambo rye, Willy Ndahiro uhagarariye Komite itegura iki gikorwa, yasobanuye amavu n'amavuko y'ibi bihembo aho iki gitekerezo cyavutse tariki 29 z'ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2013, ubwo amahuriro y'abakora sinema mu Rwanda yicaraga agashakisha icyateza imbere sinema nyarwanda binyuze mu kubahemba no kongera ubumenyi.

Ibi nibyo bihembo byari bitegereje gutangwa mu byiciro binyuranye nk'uko byavuzwe haruguru

Mu ikinamico inogeye amatwi n'amaso abashyitsi bari baturutse mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bakinnye yashimishije benshi

Abashyitsi bari baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu mujyi wa Bukavu, bavuze ko bifuza ko ibihugu 3 byo mu karere k'ibiyaga bigari aribyo u Rwanda, Kongo n'u Burundi byakora ubumwe binyuze muri sinema n'umuco.

Nyuma yo kubona abashyitsi baturutse muri Congo baje bafite ibendera ry'igihugu cyabo, Ismael Ntihabose uhagarariye Federation y'agateganyo ya sinema nyarwanda byamuteye ishyari ku buryo yasabye ko umunyarwanda wajya mu mahanga wese yajya ahabwa ibendera ry'igihugu mu rwego rwo kumurika igihugu cye.

Bwana Gasana Jerome, umuyobozi wa WDA ari nawe muterankunga w'iki gikorwa yemereye sinema nyarwanda inkunga mu bijyanye no kubaka ubushobozi no kuzamura ubumenyi

Aba nibo bari bagize akanama nkemurampaka katoranyije abagomba guhabwa ibihembo

Antoinette Uwamahoro uzwi muri filime Intare y'ingore, yatahanye ibihembo byinshi birimo ibyo filime ye "AY'UBUSA" yegukanye

Gutsindira igihembo cy'umukinnyi ukuze kwa Musabyimana Charles uzwi nka Diallo muri filime Amarira y'urukundo byashimishije benshi

Nyuma yo gutsindira igihembo cya filime ikoranye ubuhanga budasanzwe, abakoze muri filime Amahano i Bwami bapfukamye bashima Imana

Didier Kamanzi yegukanye igihembo cy'umukinnyi wa 2, kiba icya 2 yegukanye mu gihe kitarenze iminsi 7 (uteranyijeho icya Best Lyrics yegukanye muri Rwanda Movie Awards)

Muniru yongeye gushimangira ubuhanga mu gukina yegukna igihembo cy'umukinnyi wa mbere

Uyu mukobwa yatunguranye yegukana igihembo cy'umukinnyikazi wa filime wa 3, kubera filime Gasaro yakinnye ariwe Gasaro

Uwamwezi Nadege yegukanye igihembo cy'umukinnyikazi wa 2, kiba icya 2 yegukanye mu gihe kitarenze icyumweru (nyuma ya Best Actress yegukanye muri Rwanda Movie Awards)

Mu mutaka wa Airtel, Fabiola yaje gufata igihembo cya Best Actress wa mbere, ibintu byashimishije abafana be cyane

Byari ibyishimo bikomeye ku ikipe ya filime AGASARO nyuma yo kwegukqnq igihembo gikuru cya filime nziza ya mbere

Amafoto: Moise Niyonzima

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Independent filmmaker8 years ago
    Ni danger!
  • bebr8 years ago
    mubyukuri biriya nugusubiza abahanzi bacu inyuma kandi hari abo tuzi badushimisha nka zuzu damour nabandi mwaciye amazii mwarahemutse peee!!!





Inyarwanda BACKGROUND