RFL
Kigali

Ntabwo napfuye ndi muzima ndi gutunganya filime nshya - Ngabo Jean Micheal

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/06/2015 18:29
1


Ngabo Micheal umukinnyi w’amafilime nyarwanda atandukanye yagize icyo atangaza kuri bamwe babonye ifoto ye avirirana amaraso bagakeka ko yaba yitabye Imana abandi bagakeka ko yaba yakoze impanuka ikomeye. Uyu mukinnyi yatangaje ko ari muzima nta kibazo na kimwe afite.



Nyuma y’iminsi micye ashyize hanze ifoto ye avirirana amaraso bamwe bakibaza niba yarakoze impanuka ntabibabwire ndetse abandi biganjemo abari hanze y’u Rwanda bagakeka ko yaba yaritabye Imana, Ngabo Micheal yabavanye mu rujijo.

Ngabo Micheal

Benshi mu babonye iyi foto ya Ngabo Micheal baketse ko yaba yitabye Imana

Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com, Ngabo Micheal yadutangarije ko ifoto benshi babonye kuri instagram bakayibazaho byinshi, igaragaza akantu gato gakubiye muri filime nshya ari gukina  yitwa My brothers and I (njyewe n'abavandimwe banjye).

Ngabo

Uyu musore akunze kugaragara muri filime zitandukanye, hano ni mu yitwa Inkomoko y'ishyano

Twamubajije niba muri iyo filime ye azakina akora impanuka yamuviramo kuvirirana nk’uko iyo foto ibigaragaza, Ngabo yadusubije ko muri iyo filime azaba akundana n’umukobwa ufite undi muhungu w’umukire bakundanaga nyuma uwo muhungu yabimenya akaba ari we umukorera ibyagaragajwe n’iyo foto.

Ngabo Jean Micheal

Ngabo Jean Micheal uzwi mu mafilime nyarwanda

Ngabo Jean Micheal

Ngabo J Micheal  yakuye benshi mu rujijo batewe n'ifoto ye avirirana amaraso ababwira ko ari muzima nta kibazo afite

Ngabo Jean Micheal ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bakunze kugaragara muri filime zitandukanye. Mu zo amaze gukinamo hari Ndi umukristo aho akina yitwa Jackson, Catherine akina yitwa Chris, Inkomoko y’ishyano akina yitwa Rwema Patrick ndetse n’iyi ye nshya agiye gukina aho azaba akundana n’umukobwa ukundandwa n’undi musore w’umukire. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutoni Alice8 years ago
    Ahwiiiii Ngabo nkunda ukuntu ukina, nari nababaye cyane nziko nawe wakoze impanuka nka Gahongayire, Imana ishimwe cyane





Inyarwanda BACKGROUND