RFL
Kigali

Kubera umusatsi we umeze nk’uw’abagore benshi bamwita umupede (umusore uryamana na bagenzi be) - AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:2/06/2015 14:15
4


Bobo ni umusore ukina filime hano mu Rwanda akaba akunze kutavugwaho rumwe na benshi cyane cyane ku kijyanye n’umusatsi we muremure akunda gufunga nk’uw’abagore aho nawe yiyemerera ko benshi bamufata nk’umupede (umusore uryamana na bagenzi be).



Ndatimana Jean de Dieu benshi bazi nka Young Boy na Bobo usanzwe akina filime akaba azwi muri filime nka Catherine, Amahoro arihe, n’izindi akaba ndetse agaragara mu mashusho y’indirimbo Arankunda ya Lil G nawe ubwe yemeza ko iyo abantu bamubonye haba mu birori, mu nzira agenda, ndetse n’ahandi hantu ahurira n’abantu usanga bamugiraho isura mbi.

Bobo

Umusatsi wa Bobo utuma benshi bamwita ikirara, abandi bakamwita umupede

Hari bamwe bamufata nk’ikirara, abandi bakavuga ko yaba ari umupede nyamara we akaba yemeza ko atariko bimeze ahubwo ari umugabo usanzwe ndetse ufite umukobwa bakundana ndetse uteganya kubaka urugo akagira umugore.

Mu kiganiro n’inyarwanda.com, Bobo yagize ati:“hari benshi bambona, uyu musatsi wanjye ugasanga barangiraho isura itari nziza. Bamwe usanga bamfata nk’ikirara, nyamara ndi umwana wo mu rugo, umwana wubaha abantu bose. Hari n’abandi bavuga ko ndi ipede, ariko nyamara siko bimeze kuko ndi umugabo uhamye, w’inzozi ndetse nkaba mfite inzozi zo kuzubaka urugo nkagira umugore.”

Bobo

Uyi yawuhambuye ni uku uba ungana

Bobo avuga ko uyu musatsi ukunda kumuteranya na benshi ari impano nk’izindi yifitiye, akaba awumaranye imyaka 2 n’amezi 8. Bobo avuga ko kandi uyu musatsi we umutwara amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi 25 na 30 ku kwezi mu kuwutunganya, aho ajya muri salon inshuro 2 mu kwezi mu rwego rwo kuwukorera isuku.

Bobo

Buri byumweru 2 agomba kujya muri salon, kuwukorera isuku akanawuhindura uko ashaka

Ubwo twamubazaga icyo abona uyu musatsi we waba umwinjiriza, dore ko awutangaho amafaranga atari make (ayo twavuze haruguru), Bobo yemeza ko n’ubwo biba mu buryo butagaragarira amaso, ariko hari ibikorwa umufasha gukora nk’iyo hari aho bakeneye umukinnyi wa filime ufite umusatsi bahita bamwitabaza bityo ukamufasha kuzamura impano ye yo gukina filime.

Bobo kandi yemeza ko uyu musatsi we ari impano avana kuri se, akaba avuga ko se nawe afite umusatsi mwinshi, bakaba ari nabo bonyine mu muryango wabo bawufite.

Bobo kuri ubu avuga ko kubera urukundo akunda sinema nawe yatangiye kujya yikorera udufilime duto dusekeje, kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze agafilime kagufi gasekeje yise ‘Sexy Girl’ aho umukobwa mwiza atambuka ahantu hose abahungu n’abagabo bagahungabana.

REBA 'SEXY GIRL' AGAFILIME GATO KO MU BWOKO BW'IZISEKEJE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iranzi8 years ago
    bob haters gonna hate urakeye numisatsi wawe ni myiza cyane gusa uzajye ukomeza uyifunge chignon nibyo byiza kuyirekura ni faux
  • Nkurikiyumulizamable8 years ago
    yap ma boy, don't worry . develop yr talent naho abavuga ubareke. kull
  • M BĂ©atrice 8 years ago
    Umva muhungu wanjye ntucike intege kubera, amagambo yabenshi.kometeza aho kuko umusatsi ntaho uhurira nokuba umupede nkuko babivuga.komera kumpano Yawe
  • Rubayita 8 years ago
    rekana nabo man wowe wikorere ibyawe urabizi man nzanira ako ka diplome ibindi ubitire imana wangu matunda ikombere.





Inyarwanda BACKGROUND