RFL
Kigali

Amateka y’icyamamare muri Filime W.Miller uzwi nka Michael Scofield wibazwaho byinshi na benshi

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:2/06/2015 11:07
2


Wentworth Miller ni umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane ubwo yakinaga filime y’uruhererekane ya Prison Break imwe mu zakunzwe cyane aho akinamo yitwa Michael Scofield. Haari byinshi yibazwaho na benshi ari nayo mpamvu twagerageje kwegeranya amwe mu mateka ye.



Wentworh Miller benshi bazi ku izina rya Michael Scofield yavutse ku itariki ya 02 Kamena 1972. Ni umwanditsi wa filime, arazikina  ndetse akanaziyobora. Gukina yitwa Michael Scofield muri filime y’uruhererekane imwe mu zakunzwe na benshi yitwa Prison Break byatumye  aba ikirangirire ku isi .

Yavukiye mu bwongereza mu gace ka Chipping Norton, Oxfordshire abyarwa n’ababyeyi b’Abanyamerika . Nyina Joy Marie ni  umwarimu naho se Wentworth Earl Miller II, aburanira abandi(avocat) ndetse n’umwarimu .  Ibisekuru bya Miller  biri hafi kusi hose kandi biratangaje. Ise umubyara afite inkomoko muri  mu bihugu binyuranye aribyo :Africa na America( African-American), Jamaica, Ubwongereza, Ubudage,  na Isiraheri . Nyina wa Miller afite inkomoko muri Burusiya , Ubufaransa, Syria, Libani, ndetse no muri Swede .

Muri 1990 nibwo Wentworth Miller  yarangije amashuri ya Kaminuza y’icyiciro cya kabiri muri Princeton University , mu buvanganzo bw’icyongereza(English literature). Mu gihe yigaga yakundaga kujya mu matsinda anyuranye yo kuririmba.

Major announcement: Wentworth, shown in March 2008, said he could not in good conscience attend the Russian film festival

Television star: Wentworth, shown at left in 2005 on Prison Break and right in 2010 in Resident Evil: Afterlife, was championed for taking a stance

Muri Prison Break aba ari imfungwa

Muri 1995 nibwo Wentworth Miller yagiye I Los Angeles ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika kwiga  ibigendanye no gukina filime(Acting career). Miller yatangaje ko byari ibintu bikomeye kuri we. Ati “ Cyari gihe kinini uva aha  ujya hariya, harimo gutsindwa kenshi ndetse n’ibizazane byinshi kuburyo byari bingoye. Gusa numvaga nshaka kubimenya nkuko nkenera umwuka wo guhumeka, byari ibintu nagombaga gukora.” Muri 1998 nibwo Miller yagaragaye muri Filime ya mbere  ica kuri televiziyo yitwa ‘Buffy the Vampire Slayer’ Aho yakinaga ari umunyeshuri uhinduka ikinyamaswa cyo mu Nyanja. Muri 2002 nibwo yatangiye gukina nk’umwe mu bakinnyi b’ibanze. Muri 2003 yabaye umukinnyi wungirije muri filime yitwa 'The Human Stain' akinana na Nicole Kidman. Muri 2005 nibwo yatowe nka Michael Sciofield wagombaga gukina muri filime y’uruhererekane ya Prison Break ya Televiziyo ya Fox. Muri iyi filime ari nayo yatumye yamamara ku isi hose aba ashaka gukiza umuvandimwe we Lincoln Burrows (Dominic Purcell), gucika urupfu nyuma y’uko ahamijwe icyaha cy’ubwicanyi atigeze akora. Muri iyi filime kandi arangwa n’amabara aba amushushanyije ku mubiri(Tatoo)ari nazo yifashisha mu buryo bwo gushaka gucikisha umuvandimwe we wari warakatiwe urwo gupfa. Kumucikisha n'ibindi byose akina abikorana ubwenge bwo kurwego rwo hejuru ari nacyo yakundiwe na benshi mu babashije kureba Prison Break. Prison Break yarangijwe gukinwa muri 2009, ikaba ifite uduce 81(episodes).

Uku niko umubiri we uba ushashanyijeho muri Filime ya Prison Break

Jeans Power Lines Wentworth Miller Prison Break Robert Knepper Dominic Purcell Amaury Nolasco Televi Prison Break

Ari kumwe na bagenzi be bakinannye Prison Break yamamaye ku isi hose ndetse ikundwa n'abatari bake

Michael Scofield yagaragaye  mu mashusho y’indirimbo 2 z’umuhanzikazi w’umunyamerika, Mariah Carey. Izo ndirimbo ni ‘It's Like That’ na  ‘We Belong Together’. Michael Scofield yagiye akina muri filime zinyuranye ari nako yandika izindi. Wentworth Miller yatangiye kwandika filime mu mwaka wa 2013, atangirira kuri filime ikanganye yitwa ‘Stroker’.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2014 byatangajwe ko azagaragara muri Filime y’uruhererekane yitwa 'The Flash' kuri ubu yamaze gusohoka ndetse akaba agaragara  bwa mbere muri iyi filime mu gace ya kane(episode 4) y’igice cya mbere(season 1). Muri The Flash akina nka Leonard Snart / Captain Cold.

Ibyamuvuzweho ko ari umutinganyi


Muri Prison Break aba akunda n'umuganga DR Sara Tancredi

Hari amakuru yigeze gutangazwa ko  Wentworth Miller(Michael Scofield ) yaba ari umutinganyi(akunda abagabo bagenzi be/Gay). Muri 2007 yahakaniye ikinyamakuru InStyle kubivugwa ko ari umutinganyi. Muri 2013 nibwo yagaragaje ko afitanye isano n’abatinganyi aho yanze kujya mu festival ya filime yaberaga mu Burusiya yitwa Saint Petersburg International Film Festival. Mu ibaruwa yanditse  ayishyira ku rubuga rwa GLAAD yavugaga ko atewe agahinda no kuba igihugu cy’Uburusiya gifata nabi abaturage bacyo b’abatinganyi. Yemezaga ko atajya mu birori byateguwe  n’igihugu gifata nabi abantu bateye nka we ndetse bakabuzwa uburenganzira bwo kubaho no gukundana uko babishaka kumugaragaro.

Muri 2013 Miler yatangaje ko  akiri muto (afite imyaka 15)yagerageje inshuro nyinshi kwiyahura mbere y'uko muri Nzeri 2013 yerura ku mugaragaro ko ari umutinganyi .

Ubuzima bwe busanzwe

Miller aba mu mujyi wa Los Angeles, afite bashiki be babiri : Leigh na Gillian. Afite ubwenegihu 2:Umunyamerika n’umwongereza. Nyuma yaho akinnye muri Prison Break  ikamugira icyamamare, uyu musore abaho mu buzima bwihariye(private), iyo atari mu kazi aba yibereye mu rugo rwe. Akunda koga(swimming), gusoma ibitabo ndetse no gusohokera mu maresitora mu mpera za week end. Akunda kujya   kandi mu ishuri ry’ubugeni riherereye I Chicago muri USA ryitwa ‘The Art Institute of Chicago ‘ kuko yemeza ko umuziki, gushushyanya , filime n’amakinamico  bibarizwa muri rirya shuri byose byafasha umukinnyi wa filime mu kazi ke.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Mbega umuhungu wapfuye ubusa umutinganyi koko nagende yarimwiza none
  • vava8 years ago
    Ndababaye bikomeye!murakoze cyne kutugezaho amateka n'ubuzima bya Michel!!!!





Inyarwanda BACKGROUND