RFL
Kigali

Amatora y’umukinnyi wa sinema ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda yatangiye

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:26/05/2017 13:24
1


Nkuko bisanzwe bimenyerewe buri mwaka mu Rwanda haba amarushanwa ategurwa na Ishusho arts, yo guhemba abakinnyi n’abakora umwuga wa sinema bitwaye neza mu mwaka, kuri ubu rero hatangiye gutorwa umukinnyi ukunzwe n’abakunzi ba filime nyarwanda kurusha abandi.



Rwanda Movie Award ni ibihembo by’abakinnyi n’abandi bakora imirimo itandukanye muri sinema nyarwanda baba baritwaye neza mu gihe kigera ku mwaka, nkuko bisanzwe bimenyerewe ko iki gikorwa kiba buri mwaka no muri uyu mwaka cyamaze gutegurwa ndetse hanatangazwa n’amatariki kizaberaho.

Kuri ubu hatangiye igikorwa cyo gutora umukinnyi mwiza wa Filime. Amatora abera kuri murandasi (Online voting) ndetse ushobora no gutora binyuze kuri telefone ngendanwa hakoreshejwe ubutumwa bugufi (sms). Ikindi gikorwa gutegurwa mbere y'itangwa ry'ibi bihembo ni icyumweru cyahariwe Sinema (Movie Week) aho aba bahatana begerezwa abaturage bo mu duce dutandukanye tw’igihugu bagasabana nabo imbonankubone aho aba baturage nabo bihitiramo uwo bakunze cyane.

Dore uko gahunda yo kwegera abaturage iteye

Kuri ubu rero hatangiye gutorwa aba bakinnyi aho ubu umuntu ashobora gutora umukinnyi yakunze binyuze ku rubuga rwa Inyarwanda.com, aho umuntu anyura kuri uru rubuga akandika rma.inyarwanda.com, maze ukihitiramo umukinnyi ukunzwe ugakanda ahanditse Voting kuri uwo mukinnyi wahisemo. Ushobora gutora kandi unyuze kuri telefone yawe ugaca ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika Gabo cyangwa Gore ugakurikizaho umubare ushaka bitewe n'umubare w’umukinnyi ushaka gutora warangiza ukohereza kuri 5000.

Dore urutonde na numero ya buri mukinnyi mu bakinnyi ba filime bahatanira uyu mwanya w’umukinnyi ukunzwe atorerwaho.

Nomero abagore batorerwaho

Mukasekuru Khadidja-Fabiora 1

Mukeshimana Aimee Marie Colombe 2

Kirenga Saphine 3

Umuganwa Sarah- Mutoni 4

Munezero Aline 5

Uwamwezi Nadege-Nana 6

Musanase Laura-Nikuze 7

Uwamahoro Antoinette-Siperansiya 8

Uwineza Nicole-Mama Beni 9

Mutoni Assia-Chouchou 10

Nomero abagabo batorerwaho

Niyitegeka Gratien-Sebu 1

Ntakirutimana Ibrahim-Muyobozi 2

Kalisa Erneste-Rurinda 3

IRunga Longin-Pastor Fake 4

Kamanzi Didier- Max Well 5

Mugisha Emmnuel- Kibonke 6

Damour seleman- Papa Shaffi 7

Ndayizeye Emmanuel-Nick 8

Daniel Gaga-Ngenzi 9

Habiyakare Muniru- Kajisho 10

Tubibutse ko umunsi nyirizina wo gutanga ibi bihembo ari kuwa 25 Kamena 2017 aho iki gikorwa kizabera muri Kigali Convention Centre. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chris Ti6 years ago
    Ariko kadogo we komutamushira mururwo rutonde Kandi nawe mbona abizi KBS nawarakenewe





Inyarwanda BACKGROUND