RFL
Kigali

"Flowers Won't Die" igitabo cyanditswe ku bimukira 4 baba muri Amerika harimo n'umunyarwanda Gilbert Ndahayo

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:28/07/2014 9:19
1


“Flowers Won’t Die” ni igitabo kimaze kujya hanze, kivuga ku buzima bw’abimukira 4 baba muri Amerika, muri abo bimukira hakaba harimo n’umunyarwanda Gilbert Ndahayo usanzwe akora akazi ko gukora amafilime akaba amaze kurangiza amasomo y’ikiciro cya 3 muri kaminuza ya Columbia University mu bijyanye no kuyobora filime.



Iki gitabo cyanditswe n’umwanditsi w’ibitabo S.J. Cruz, kivuga ku buzima bw’abimukira 4 baturutse hirya no hino ku isi baba muri Amerika, harimo Gilbert Ndahayo w’umunyarwanda, umunyaBrazil, Umuhinde ndetse n’umushinwa, iki gitabo kikaba kigenda kigaruka ku buzima bwa Gilbert Ndahayo kuva akigera muri Amerika mu mwaka wa 2008.

Flowers Won't Die

Flowers Won't Die, igitabo kivuga ku bimukira 4 muri Amerika harimo n'umunyarwanda Gilbert Ndahayo

Mu kiganiro na Gilbert Ndahayo kuri ubu uri ku mugabane w’u Burayi aho ari gukorera ibikorwa binyuranye harimo gutangira gufata amashusho ya filime ye yise “On the Road To Rwanda” twatangiye tumubaza imvo n’imvano yo kwandikwaho iki gitabo maze adusubiza ati: “umwanditsi wacyanditse twari roommate (twarabanaga mu nzu), ni igitabo rero yanditse ku bijyanye n’ubuzima bw’abimukira baba muri Amerika nanjye ndimo. Ubundi gishingiye kumunya Brazil, akaba ari umushushanyi.”

Gilbert Ndahayo kuri ubu ari muri gahunda zo gutangiza ifatwa ry’amashusho ya filime yise “On The Road to Rwanda”, ikaba ari filime azafatira amashusho mu mijyi inyuranye hirya no hino ku isi harimo Kigali mu Rwanda, Kampala (Uganda), Johannesburg muri Afurika y’epfo, u Busuwisi, Canada, Amerika, Ubudage, Espagne, Ubugereki, Uganda,… akaba yarahereye ibikorwa bye mu Busuwisi.

Tumubajije icyo On The Road to Rwanda izaba ivuga, yagize ati: “Ngiye mu Rwanda gushakisha ubuhamya bwo kongera kubana, nkoresheje filime n’amashusho. Nicyo filime izaba ivuga.”

Gilbert Ndahayo

Gilbert Ndahayo

Tumubajije impamvu nyamukuru yatumye ahitamo ibi bihugu yagize ati: “icya mbere ni uko hariyo amashusho nkeneye. Ikindi ni ukongera agaciro ka filime yanjye. Nguhaye urugero, ukoreye filime mu Bwongereza, ukaza kuyerekanira mu Bugesera, mu Rwanda ntabwo abanyabugesera bayiyumvamo nk’iyakorewe iwabo.”

Gilbert Ndahayo kuri ubu amaze gukora filime mpamo zinyuranye zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ahanini ashingiye ku buhamya bw’abarokotse n’abakoze Jenoside mu nzira y’ubwiyunge, harimo nka Rwanda: Beyond The Deadly Pit, Rwanda Night,… muri uyu mwaka Gilbert Ndahayo yasoje amasomo y’ikiciro cya 3 cya Kaminuza muri Kaminuza ya Columbia University mu bijyanye no kuyobora filime.

REBA INCAMAKE ZA FILIME RWANDA: BEYOND THE DEADLY PIT

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • josi9 years ago
    waaaawooo big up girbert komerezaho abanyarwanda turakwishimiye kabisa





Inyarwanda BACKGROUND