RFL
Kigali

‘Five Fingers For Marseilles’ filime yegukanye ibihembo 5 muri African Movies Academy Awards 2018-URUTONDE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2018 6:40
1


Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 20/10/2018 i Kigali muri Intare Conference Arena hatangiwe ibihembo byubashywe ku mugabane ‘African Movies Academy Awards’, filime ‘Five Fingers For Marseilles’ yegukanye ibihembo bitanu muri irushanwa.



Ibi birori byitabiriwe n’abakinnyi ba filime bafite amazina akomeye, abatunganya filime baturutse impande zose z’umugabane wa Afurika bari bakoraniye i Kigali mu Rwanda kwihera ijisho abahize abandi. Ni ibirori byayobowe n’umukinnyi wa filime Nse Ikpe-Etim ndetse n’Umunyarwanda Arthur Nkusi.

Filime yatunganyirijwe muri Afurika y’Epfo ‘Five Fingers For Marseilles’, yegukanye ibihembo bitanu (5) bitandukanye bikomeye muri iri rushanwa nka: Best Film in an African Language; Achievement in production design, Achievement in cinematography,  Best first feature film by a director, Best film.

Abo bagabo babiri nibo bakiriga ibihembo iyi filimi yegukanye. 

Five Fingers for Marseilles yakozwe muri 2017, iyoborwa na Michael Mattews. Yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco rya Toronto International Film Festival. Yakinnyemo abakinnyi nka Vuyo Dabula [Tau], Zethu Dlomo [Lerato], Hamilton Dhlamini [Sepoko], Kenneth Nkosi [Bongani], Mduduzi Mabaso [Luyanda], Aubrey Poolo [Unathi], Lizwi Vilaksi,  Anthony Oseyemi [Congo], Jerry Mofokeng [Jonah], Ntsika Tiyo [Zulu], Kenneth Fok [Wei], Warren Masemola [Thuto] ndetse na Garth Breytenbach [Officer De Vries].

Iyi filime kandi yashowemo amafaranga na Sean Drummond, Michael ndetse na Mattews.  Yanditswe na Sean Drummond, umuziki wumvikanamo watunganyijwe na James Mattes. Yasohotse ku wa 06 Mata, 2018, igizwe n’iminota 120, ikaba iri mu rurimi 'Sesotho'.

Uwitwa Richard Mofe-Damijo yegukanye igihembo cy’ Umukinnyi mwiza wa filime w’umugabo mu gihe Dakore Egbuson Akande yabaye Umukinnyikazi mwiza wa filime.

Filime ‘Jade Osiberu’s ‘Isoken’ yegukanye ibihembo bitatu (3) mu gihe  filime ‘Crossroads’ ndetse na ‘Hotel Called Memory’ begukanye ibihembo bibiri.

Ibihembo bya Africa Movie Academy Awards byamenyekanye nka AMAA cyangwa se The AMA Awards, bitangwa buri mwaka ku bakinnyi ba filime babigize umwuga ndetse n’abandi batabigize umwuga ariko bagize uruhare rutaziguye mu iterambere ry’uruganda rwa filimi muri rusange.

Ibi bihembo byatangijwe na Peace Anyiam-Osigwe, bishyirwa mu maboko ya ‘Africa Film Acadameny’. Bifite intego yo guha icyubahiro no kumenyekanisha uruganda rwa filimi muri Afurika ndetse no guhuriza hamwe abatuye umugabe wa Afurika bakaba umuntu umwe binyuze mu bugeni no mu muco.

Itangwa ry’ibi bihembo rihuruza amahanga, itangazamakuru, abafite amazina akomeye, abanya-Politiki, abanyamakuru, abakinnyi ba filime b’abagore ndetse n’abagabo bo ku isi yose. AMA Awards ifatwa nk’iya mbere muri Afurika iteza imbere uruganda rwa filime, ikanafatwa nk’igihembo cy’ataraboneka muri Afurika.

Uko ibihembo byatanzwe:

Best Animation: Belly Flop (South Africa)

Best Short Film: Tikitat Soulima (Morocco)

Best Documentary: Uncertain Future (Burundi)

Best Film in an African Language: Five Fingers For Marseilles (South Africa)

Best Film by an African Living Abroad: Alexandra (Nigeria/USA)

Best Diaspora Short Film: Torments of Love (Guadeloupe)

Best Diaspora Documentary: Barrows: Freedom Fighter (Barbados)

Best Diaspora Narrative Feature: Angelica (Puerto Rico)

Achievement in production Design: Five Fingers For Marseilles

Achievement in costume design: Isoken

Achievement in make-up: Icheke Oku

Achievement in sound: Hotel Called Memory

Achievement in editing: Lucky Specials/ Hotel Called Memory

Achievement in cinematography: Five Fingers For Marseilles

Achievement in screenplay: Hakkunde

Best Nigerian film: Isoken

Most promising young actor: Amine Lansari – The Blessed Vost (Les Bienheureux)

Best comedy: Banana Island Ghost (Nigeria)

Best actor in a supporting role: Gideon Okeke (Crossroads)

Best actress in a supporting role: Joke Silva (Potato Potahto)

Best actor in a leading role: Richard Mofe Damijo (Crossroads)

Best actress in a leading role: Dakore Egbuson Akande (Isoken)

Best first feature film by a director: Michael Matthews – Five Fingers For Marseille

Best director: Frank Rajah Arase – In My Country

Best film: Five Fingers For Marseilles

AMAFOTO:

Arthur na Nse nibo bari abashyushyarugamba

Yatahanye urwibutso rw'i Kigali

ANDI MAFOTO MENSHI KANDA HANO:

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Perseverance5 years ago
    Arthur yabikoze neza n'itorero ryabyinye niba ngo Ari Abusakivi ryabyinnye neza





Inyarwanda BACKGROUND