RFL
Kigali

Niba utakwambara ikoti ngo uberwe kurusha Schwarzenegger ngo utere umugeri kurusha Jet Li kuki wakomeza kubigana? – Bungurubwenge John

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/05/2015 10:44
3


Bungurubwenge John yagiye mu itangazamakuru cyane mu minsi ishize nyuma y’uko akatiwe igifungo cy’imyaka 2 azira icyaha cy’ubuhemu, aho yashinjwaga kubeshya abaturage b’I Nyanza kubigisha sinema akanabakorera filime ariko amaso agahera mu kirere.



N’ubwo yashinjwe ibyo byaha ariko, hari akazi yari yarakoze ariko ko kwandika akanakina muri filime ya mbere yakozwe mu Rwanda ivuga ku mateka y’igihugu, ariyo ‘Amahano I Bwami’

Iyi filime, ni filime igusubiza mu mateka y’u Rwanda ukisanga cya gihe u Rwanda rwari rugitegekwa n’umwami, igihe umwami yari agikezwa, igihe abapfumu bahanuriraga umwami ishyano ryagwiririye igihugu rigatuma amapfa atera, igihe abagore bose bari ab’umwami.

Iyi filime irimo filime z’ubwoko 2, ni ukuvuga filime ya mbere y’amahano I Bwami yo mu bwoko bwa fiction, hakaba na filime-mpamo (documentaire) igaragaza uburyo Amahano I Bwami (fiction) yakozwe, zombi zegukanye ibihembo mu marushanwa yo guhemba filime muri uyu mwaka aho iyi filime-mpamo yegukanye igihembo cya filime-mpamo nziza muri Rwanda Movie Awards 2015 ndetse na filime Amahano I Bwami ikegukana igihembo cya filime ikoranye ubuhanga budasanzwe muri A Thousand Hills Academy Awards 2015, ni filime koko idasanzwe muzo dusanzwe tubona hano ku isoko rya filime mu Rwanda.

Jean Claude Ngendahayo yakira igihembo cya filime ikoranye ubuhanga budasanzwe muri A Thousand Hills Academy Awards

Iyi filime ‘Amahano I bwami’ ivuga koko amahano yabaye ibwami agatuma igihugu cy’u Rwanda kigwa mu kangaratete karimo amapfa n’inzara mu gihugu. Aya mahano aba ibwami aturuka ku mwana Karemera umwami aba yarabyaye ku wundi mugore (dore ko abagore bose bari ab’umwami), ukurana ubutwari budasanzwe. Umwana akura atazi se, byaragizwe ibanga rikomeye ndetse nyina yaramujyanye kure, aho baba bituriye mu misozi, bikorera umurimo w’ubuhinzi.

Kera kabaye ibanga ryahishwe igihe kirekire riza kumenyekana, ubwo nyina abwira umwana ko se ari umwami Mugenga. Umwana aza kujya ibwami mu birori by’umuganura, agatsinda izindi ntore zose akaba yinjiye mu ngabo z’umwami.

Karemera aza kubengukwa n’igikomangomakazi Gaju (akaba na mushiki we mu buryo batazi), ubwo akaza kumutera inda – amahano akomeye cyane, ari nayo atera igihugu kugwa mu kangaratete k’amapfa, inzara, aho inka ziba zitagikamwa n’ibindi.

Abakoze iyi filime bavuga ko ari filime yabahenze cyane ugereranyije n’ubushobozi buri muri sinema nyarwanda, dore ko bavuga ko amafaranga bayishoyemo agera kuri miliyoni 80 z’amanyarwanda kandi yagiye aturuka hagati yabo nk’abakinnyi bagera kuri 300 bayikinnyemo, gusa impungenge zikaba uko batizeye kuzayagaruza nk’uko Jean Claude Ngendahayo ari nawe wari uhagarariye imirimo y’ikorwa ry’iyi filime yabitangarije abari bitabiriye igikorwa cyo kwerekana iyi filime ndetse no kwishimira ibikombe yegukanye, umuhago wabereye kuri Hotel Sports View kuri uyu wa 5.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Jean Claude yavuze ko icyari kibaraje ishinga kwari ukubona iyi filime ikozwe, aho begeranyije ubushobozi buke bari bafite hagati yabo nk’abakinnyi bagaragaye bose muri iyi filime aho bose ndetse bavuga ko bashoye imari muri iyi filime, gusa kugeza ubu bakaba batizeye uko bagarura ayo bayitanzeho, dore ko bavuga ko kugeza ubu igice cya mbere kimaze kugera hanze cyitungiye gusa ba rushimusi (pitareri) abayikoze bakaba nta kintu babonamo, ku buryo ishyirwa hanze ry’ibindi bice 2 bisigaye rikiri ikibazo cy’ingutu.

Ubwo iyi filime yegukanaga iki gihembo, bashimye Imana cyane

Iyi filime iramurikira amateka y’u Rwanda abatayazi, aho ikinirwa mu gihe cy’intangiriro z’1900 ubwo abazungu bari batangiye kuza mu Rwanda dore ko hifashishijwe ikoranabuhanga rya 3D animation hagaragaramo imodoka zabayeho cyera, imbunda, imiheto n'imyambi barasana,... umuntu yakwibaza impamvu ibigo bishinzwe kwigisha amateka bitayifashisha mu kuyigisha cyane ko kugeza ubu nta gikoresho gikoze mu mashusho (filime) kiyagaragaza, ahubwo ugasanga abenshi turayumva mu magambo.

Aha, Jean Claude avuga ko bataramenya inzira banyuramo kugira ngo bagere kuri aba baterankunga baba Leta cyangwa abikorera bashobora gukoresha iki gihangano muri ubu buryo.

John Bungurubwenge – twatunguwe no kubona ari hanze nyuma y’uko akatiwe igifungo cy’imyaka 2 – mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, nk’uwanditse ndetse akanakina muri iyi filime aho aba yitwa Bungurubwenge, umuhungu wakuze yifitemo ubugwari, ariko nyuma y’uko akuze agashaka guhindura ubuzima ava iwabo akajya iyo riherera kureba ko yahabona ubuzima bushya, avuga ko icyamuteye kwandika iyi filime, ari uko yabonaga abakora filime mu Rwanda bakabije kwinjira mu mico y’abandi bakibagirwa umuco wabo kandi batanayikora neza kurenza ba nyirayo.

Aha yagize ati:

“ntabwo wakwambara ikoti ngo urushe Schwarzenneger kuberwa, yemwe nta n’ubwo watera umugeri neza kurusha Jet Li. Njye mbabazwa n’ibyo abakora filime mu Rwanda bakomeje gukora aho usanga bigana imico y’abandi ntibarushe ba nyirayo kuyigaragaza neza, akaba aricyo cyanteye kwandika iyi filime aho nashakaga kwerekana umuco wacu ngo abo nabo bawurebe bawumenye.”

Bungurubwenge atanga urugero kuri filime Jumong yakunzwe cyane hirya no hino ku isi kugeza n’inaha mu Rwanda aho avuga ko Koreya yatweretse umuco wayo, akibaza impamvu twe tutabereka uwabo.

Bungurubwenge John ubwo yari yaherekeje iyi filime mu itangwa ry'ibihembo bya A Thousand Hills Academy Awards 2015

Iyi filime yumvikanamo ururimi rw'ikinyarwanda rw’umwimerere, cyane cyane mu magambo yumvikana herekeje amashusho (narration) yakozwe na Celestin Gakwaya wamenyekanye nka Nkaka muri Serwakira.

Iyi filime Amahano I Bwami iri muri filime zatinze mu ikorwa (ugereranyije n’izindi filime z’inaha mu Rwanda), dore ko imirimo y’ikorwa ryayo yatangije kuvugwa ahagana mu mwaka wa 2012, gusa byagaragaye ko itatindiye ubusa kuko ni filime yakozwe neza ugereranyije n’ibyasabwaga ngo ikorwe, n’ubwo nta byera ngo de, iyi filime ifite ikibazo cy’urumuri (Lighting) aho usanga hamwe hijimye, cyane cyane mu masura y’abantu.

REBA INCAMAKE ZAYO

Tugarutse gato kuri Bungurubwenge John, ubwo twamubazaga impamvu ari kwidegembya hanze kandi byari bizwi ko yakatiwe igifungo cy’imyaka 2, yadutangarije ko yahawe iminsi 30 ari hanze yashira akajya kurangiza igihano cye, cyane ko avuga ko afite umuryango ugizwe n’umugore n’abana ku buryo atatoroka igihugu.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • seramunda callixte8 years ago
    None se ntakundi yihangane
  • 8 years ago
    Niyihangane
  • h8 years ago
    uyu muntu ibyo avuga nibyo kbs, ntiwarusha ba Jet Li n abandi





Inyarwanda BACKGROUND