RFL
Kigali

Nyuma y’igihe kinini akora ibyaha byinshi, Shafi yamaze gukizwa ndetse agiye kubatizwa

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:29/05/2015 9:38
9


Nyuma y’igihe kinini akora ibyaha byinshi, umukinnyi wa Filime Rukundo Arnold uzwi nka Shafi yamaze gufata umwanzuro wo kwihana ubusinzi, amanyanga n’ibindi byaha byinshi ndetse akaba yitegura kubatizwa. Uyu musore kandi yagize n’icyo avuga ku cyaha cy’ubusambanyi yakunze gushijwa na benshi.



Mu kiganiro kirambuye yagiranye na inyarwanda.com, Shafi wamenyekanye cyane muri filime ‘Ntaheza h’isi’, yadutangarije ko nyuma y’igihe kinini umutima we umucira urubanza ndetse umuhatira kwihana, nyuma kandi y’ababwirizabutumwa benshi bakomeje kumusaba kuva mu byaha, yafashe umwanzuro wo kwihana ndetse aritegura kubatizwa mu badivantisti b’umunsi wa 7. Ati “ Nukuri nari maze igihe numva umutima uncira urubanza nkumva ndi umunyabyaha ukomeye, mpitamo kwiyegurira Imana, ubu agacupa sinarebaho. Hashize igihe kinini numva nshaka gukizwa kabisa ariko imbaraga zikaba nkeya gusa hashize ukwezi mfashe umwanzuro . Numva narihannye kereka satani angushije mu moshya naho ubundi narahindutse pe. Ndi kwigira kubatizwa, nzabatizwa ku itariki 4 Ugushyingo 2015 .”

Uretse inzoga Shafi avuga ko n’ibindi byaha birimo amanyanga, kutagira umutima ufasha abandi n’ibindi binyuranye byose yamaze kubireka. Ibi ngo yabigezeho nyuma y’igihe kinini abwirizwa n’abadiventiste, abahanuzi banyuranye, abahamya ba Yehova ndetse n’abandi.

N’icyaha cy’ubusambanyi yaba yarakiretse?

Shafi yakunze gushinjwa na benshi ko yaba akunda abakobwa ndetse agendera mu ngeso z’ubusambanyi. Twagize amatsiko , tumubaza niba mubyo yihannye n’iki cyaha cyaba kirimo asubiza muri aya magambo “  Usibye ko erega ntari n’umusambanyi  nukuri nibyo abantu bivugira. Impamvu bavuga ko ndi umusambanyi ni filime yanjye nakinnyemo yitwa’ Rucumbeka’ nitwa Kennedy, kuko mba nkina ntereta abakobwa cyane, abanyarwanda bagize ngo niko meze.”

Shafi avuga ko kugeza ubu ari umuntu wahindutse ko byahamywa n’uwamwibonera kugeza ubu. Ibi yabisubje ubwo twamubazaga itandukaniro rya Shafi w’umunyabyaha na Shafi wakijijwe.  Ati” Ewana kabisa kereka undebye, nukuri mbere nta muntu wandushaga amanyanga, utubyinito twiza ninjye watubagamo, akabari keza ninjye wakabanzagamo, gusa nararebye mbona byose ari ubusa, kuko nta heza h’isi kandi nta cyiza nk’Imana, mpitamo kugendera mu gakiza, ubu ndi mu Mana ndatuje.

Rukundo Arnold yamekanye cyane mu mafilime nka ‘Ntaheza h’isi’, ‘Rucumbeka’ yakinnyemo yitwa Kennedy, ‘Nkubito ya nyamunsi n’izindi zinyuranye. Kugeza ubu akaba yemeza ko buri Sabato ajya gusenga mu itorero ry’I Nyamirambo. Nyuma yo gukizwa akaba akomeje umwuga we wo gukina filime aho yanahawe inshingano zo kumenyekanisha no kugenzura ihuriro ry'abakinnyi ba Filime mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    NIBYIZA CYANE PE NATWE TUKURINYUMA TURENDA GUKIZWA
  • 8 years ago
    UMUHIRE LILIANE
  • Bobo8 years ago
    shaffy my bro .nibyiza guhinduka ufite gahunda nziza mubuzima
  • h8 years ago
    shaffi aravuga ko ataryaga abana se? kdi njye muzi
  • 558 years ago
    Tuzabona amaherezo shafi we
  • kaneza8 years ago
    hhhhhhh asanze ba clement kina Knowless safi tonzi Bernard qwen cha. imana imuhe imbaraga tu!
  • 8 years ago
    Amen ngwino mwitorero kdi ugume kuri Yesu ukomeze inshunda ze,humura ntacyo uzaba
  • Uwimbabazi m.GrĂ¢ce8 years ago
    Nashaka muzamumbarize Rukundo Arnold ati:none ko wakijijwe uzasubira gukina rôle ziri bizzar?
  • 7 years ago
    ark kubarya na kibazo kuko ntawundi uzabarya kandi ntago bazirya bagomba kubarya ryt





Inyarwanda BACKGROUND