RFL
Kigali

Safe Gaz Ltd yamuritse uburyo bugezweho kandi buhendutse abanyarwanda bakwiye kwifashisha mu guteka

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:2/02/2016 18:42
2


Kuwa Kane tariki 11 Gashyantare 2016, nibwo kompanyi yitwa Safe Gaz Ltd yamuritse amacupa mashya ya gazi (gaz) ikoreshwa mu guteka, hasobanurwa uburyo abanyarwanda bakwiye kwitabira ubu buryo buhendutse, bugezweho kandi bufasha ababukoresha guteka vuba kandi uko babyifuza.



Ubusanzwe mu Rwanda hasanzwe hari abakoresha uburyo bwo guteka hakoreshejwe gaze, ariko hari zimwe mu mbogamizi abakoresha ubu buryo bajyaga bagira, izi zikaba ari zo Safe Gaz Ltd yaje gukemura, kuko amacupa yabo afite umwihariko ugereranyije n’andi yari asanzwe.

safe

Ubusanzwe amacupa yari asanzwe mu Rwanda, yari aremereye cyane kandi ntiyaboneranaga kuburyo byagoraga abantu kuyaterura kandi uburemere bwayo no kuba atabonerana, bigatuma abakoresha uburyo bwo guteka bakoresheje gaze, batungurwa rimwe na rimwe gaze igashiramo batari babyiteguye. Ibi ariko ntabwo bikiri impungenge, kuko amacupa ya Safe Gaz Ltd yo abonerana kuburyo ubasha gukurikirana ikigero cya gaze ntutungurwe.

Aha Liban Mugabo uyobora Safe Gaz Rwanda yasobanuraga ibyiza byo gukoresha ibikoresho byabo

Aha Liban Mugabo uyobora Safe Gaz Rwanda yasobanuraga ibyiza byo gukoresha ibikoresho byabo

Undi mwihariko w’amacupa ya Safe Gaz Ltd, ni ako akoze mu buryo budashobora guteza impanuka uyikoresha, ikindi kandi akaba ahendutse kuburyo kugura gaze nabo ari uburyo bwiza bwo kwita ku bidukikije no kwirinda gukoresha amafaranga menshi hagurwa inkwi cyangwa amakara. Safe Gaz ubu irimo gukorera mu mujyi wa Kigali kuri sitasiyo za Engen ariko mu minsi micye bazagera no mu ntara zose z’u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mudogo samuel8 years ago
    icupa rigura angahe?ndetse na mashyiga yi gagaze. noneho mushyireho na tefone tubabaze.
  • Patrick5 years ago
    safe gas ubu irakorera muntara zose zigihugu.icupa rya safe gas rigura 65000frw. kubindi bisobanuro wahamagara kumurongo mugufi wa safe gas ariwo 7233 cg 0786507774.





Inyarwanda BACKGROUND