Byari bishyushye muri Park inn hotel mu gitaramo cyahuriwemo n’abahanzi nka Nicolas,Hope,Kiki,Eric w’umusizi mu Kirundi,igifaransa ndetse n’icyongereza ndetse na Rosette bose baturuka i Burundi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kamena 2017 abarundi batuye i Kigali ndetse n’abakunzi b’umuziki w’abarundi muri rusange bari basusurutse kuko byari bishyushye muri Park inn hotel mu Kiyovu, ahabereye igitaramo kiri live cyahuriwemo n’abahanzi batandukanye baturuka i Burundi. Iki gitaramo cyaranzwe n’umuziki wo hambere kandi aba bahanzi bafatanyaga kuririmba ndetse n’abakitabiriye baragacinya karahava.
REBA MU MAFOTO UKO BYARI BIMEZE
Nicolas (Agasozi ka kure) ni we wabanje ku rubyiniro
Yabanje kuririmba indirimbo zagacishijeho z'i Burundi
Nicolas,Hope na Kiki baririmbana indirimbo yagacishijeho i Burundi
Hope yashimishijwe n'ukuntu bamwakiriye agera ku rubyiniro
Hope na Kiki ubwo baririmbaga indirimbo ya Kidum
Rosette mu ijwi ryiza aririmba indirimbo"Pata pata" ya William Makeba
Buri umwe yabaga ashaka gufata ifoto muri ibi birori
Abantu bari birekuye
Abakunzi b'umuziki w'u Burundi bari bitabiriye
Charly na Nina nabo bari bitabiriye iki gitaramo
Dj Pius afatana ifoto na Nicolas muri iki gitaramo
Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu benshi
Bacishagamo bakibyinira imbyino gakondo
Nicolas abyinana n'abafana
Icyo kunywa cyari gihari ku bwinshi,ntawagiraga icyaka
Muri Park inn ni ho iki gitaramo cyabereye
Photo:Lewis Ihorindeba
TANGA IGITECYEREZO