RFL
Kigali

Abakobwa bishyize hamwe bashinga itsinda rizajya rikora mu bikorwa bitandukanye bikenewemo abakobwa birimo no kwamamaza

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/09/2018 19:49
1


Bamwe mu bakobwa bishyize hamwe mu rwego rwo gukora ibikorwa byihariye bikenerwamo abakobwa akenshi aho bazashyira imikorere yabo ku mugaragaro ku munsi w’ejo.



Aba bakobwa bishyize hamwe bitwa Girls Rwandan Foundation, byumvikane ko ari abanyarwandakazi. Bahuye kubera igitekerezo cya Nassor Salima, umwe mu bagize itsinda ry’aba bakobwa nk’uko yabitangarije umunyamakuru wa INYARWANDA ndetse akanamubwira amavu n’amavuko ya Girls Rwandan Foundation n’intego zayo.

Girls

Abanyarwandakazi bishyize hamwe mu cyo bise Girls Rwandan Foundation

Salima Nassor yagize ati “Igitekerezo cya Girls Rwandan Foundation ninjye wakizanye nkigezaho kuri mugenzi wanjye Umutoni Afsa aranyumva. Nakigize nyuma yukubona ko hano mu gihugu cyacu hari ikibazo, kubona abakobwa bagukorera protocol ari ikibazo ugakoresha bamwe na bamwe utazi nabwo ntibazire ku gihe. Nibwo natekereje gukora uyu mushinga kuko nasanze wangirira akamaro no ku gihugu cyacu.”

Girls

Zimwe mu ntego z'aba bakobwa ni ukujya bakora mu birori bitandukanye bisaba gukoreshwamo abakobwa nka Protocol n'ibindi

Salima kandi yakomeje adutangariza ko yabonaga abenshi mu bajya ku byapa byamamaza ari ibyamamare gusa akumva ko nabo ayo mahirwe bayabyaza umusaruro. Niko gushinga iri tsinda nk’abakobwa mu kurushaho kwitinyuka bakagaragaza ibyo nabo bashoboye na cyane ko kuri ubu mu Rwanda abakobwa bahawe ijambo n’icyubahiro cyane nk’uko Salima abihamya.

Gufungura ku mugaragaro uyu mushinga ni igikorwa kizaba ku munsi w’ejo kuwa Gatanu, tariki 21 Nzeri 2018, kikazabera mu Kiyovu kuri Hotel Ubumwe Grande. Kwinjira bisaba kuba ufite ubutumire bwatanzwe na Girls Rwandan Foundation. Bizatangira ku mugoroba kuva ku isaha ya saa 18:00. Nyuma yo gufungura uyu mushinga ku mugaragaro Salima yadutangarije ko bazatangira kujya bakira n’abahungu.

Girls

Girls Rwandan Foundation kandi bashaka no kujya bakoreshwa ku byapa byo kwamamaza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • wakatongo5 years ago
    nibyiza gusa aba bakobwa bibukeko bazasaza bakaba abagore ahubwo bashake uko bazajya bivugurura bashinge wenda agency ya bakobwa bakoreshe naho bo ntibaramba mubukobwa knd iyo umuntu abaye umubyeyi akeshi muri Africa ntiyonjyera kuba akigezeho but I love it





Inyarwanda BACKGROUND