RFL
Kigali

Ziza Bafana ahamya ko Producer Bushington ariwe wamubujije amahirwe yo kujya muri Coke Studio

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:1/12/2017 14:16
0


Bimaze kumenyerwa ko akenshi abahanzi ndetse n’ibindi byamamare iyo batagize amahirwe runaka bashaka icyo bagaragaza kenshi nk’impamvu yo kuvutswa amahirwe yabo igihe cyose hari ibitagenze neza. Ndetse abenshi bikabahira koko, abantu bakarushaho kubakurikirana kuko bibahesha kuvugwa mu itangazamakuru.



Ntiduhamya ko Richard Kasendwa uzwi nka Ziza Bafana nawe ari gukoresha ubu buryo kugira ngo yereke abakunzi be ko ashoboye, gusa akomeje kugaragazako kuba atarahawe amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Coke Studio ari ukubera George Bush Kagoda uzwi nka Producer Bushington we avuga ko ayifitemo ububasha bwose bwo kwemeza abazayitabira n’abatazayitabira.

Ziza Bafana

Ziza Bafana yemeza ko Bushington ari we wamubujije amahirwe

Mu gihugu cya Uganda habayo abahanzi benshi kandi bazwi nka: Sheeba, Bebe Cool, Ykee Benda, Lydia Jazmine, Juliana, Chameleon, Weasel na Radio n’abandi benshi. Abenshi muri bo bitabiriye Coke Studio  kubera Producer Bushington wabafashije cyane kuko ari we wo muri Uganda ukorana bya hafi ndetse wanatumiwe na Coke Studio ubwayo.

Zaza Bafana asobanura ko impamvu atagiye muri Coke Studio, Bushington yamusabye amafaranga ngo amwemerere kujya mu irushanwa akayamwima. Yagize ati”Ushobora kwibaza ko Bushington yansabye milliyoni imwe kugira ngo ashyire izina ryanjye mu bahatana? Ibaze ubwo buswa…! Ndi umunyempano nini cyane udakwiye kugura amahirwe. Nanze kumuha iyo miliyoni imwe.”

Ziza Bafana

Producer Bushington ukorana na Coke Studio

Ziza Bafana yongeyeho kandi ko ntacyo bimutwaye kuba atarabaye umwe mu bahatanira Coke Studio cyane ko azi neza ko azihorera kuri Bushington muri Grammy Award.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND