RFL
Kigali

Zimwe mu ndirimbo ziri kuri album nshya ya Yvan Burava ntizirajya hanze, menya abazazitunga bwa mbere

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/11/2018 14:13
1


Umuhanzi uherutse kuzamura ibendera ry’u Rwanda agatsindira igihembo mpuzamahanga bya Prix Decouvertes gitangwa na RFI akomeje kugaragaza ko Album ye izajya hanze mu minsi iri imbere ayiteguye neza.



Ni Yvan Buravan uherutse guhesha u Rwanda ishema ryiyongera ku risanzwe. Album ye yise Love Lab izajya hanze ku itariki 1 Ukuboza 2018 ndetse bamwe mu byamamare bageze kure bagaragaza ko batazabura muri icyo gitaramo kizabera muri Camp Kigali dore ko n’ibiciro byatangajwe na nyirubwite, Buravan, bizaba ari ibihumbi bitanu (5,000frw), mu myanya y'icyubahiro ni 10,000frw mu gihe ameza azaba ateye mu myanya y'icyubahiro yo ari 150,000Frw.

Buravan

Yvan Buravan yiteguye kuzasusurutsa abazitabira igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere

Indirimbo zizaba ziri kuri Love Lab harimo izo Yvan Buravan ari wenyine ndetse n’izo ari kumwe n’abandi nk’uko yabitangarije umunyamakuru wa INYARWANDA. Izo ndirimbo ari wenyine inyinshi zisanzwe ziri hanze ndetse na zimwe muri Collabo ziri hanze.

Izo ari wenyine ni 12: With You, Heaven, Bindimo, Si Belle, Malaika, Feel It, Ndagukunda, Just a Dance, Ni Njye Nawe, Oya, This Is Love na Garagaza. Izo ari kumwe n’abandi harimo abanyarwanda n’abanyamahanga zo ni 6: Just a Dance rmx ft AY, Ganga Irangi ftActive, Oroha ft Charly na Nina, Injyana ft Umutare Gaby, Urwo Ngukunda ft Uncle Austin ndetse na N’uyu ft A Pass.

Buravan

Love Lab ya Buravan izaba iriho indirimbo 18, abazatunga iyi Album bazumva zimwe mu ndirimbo zitaragera hanze

Ubwo bivuze ko The Love Lab ya Buravan izaba igizwe n’indirimbo 18 zose hamwe. Kuri ubu hari iziri hanze n’izitarajya hanze zizabasha kumvwa gusa n’abazatunga iyi Album ya Buravan bonyine. Igihe zizatangira kubonekera n’amafaranga zizaba zigura bizatangazwa mu minsi iri imbere nk’uko Umuvugizi wa New Level umuhanzi Buravan abarizwamo yabitangarije INYARWANDA.

Bamwe mu bahanzi bazafatanya na Yvan Buravan harimo Charly na Nina, Active, Uncle Austin, AY ushobora kwiyongeraho n’abandi. Itariki ni 01 Ukuboza 2018 muri Camp Kigali, ntimuzabure hamwe na Buravan uzaba ashyira hanze Album ye ya mbere.

Love Lab ni ku itariki 01 Ukuboza 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntagara Erieli5 years ago
    Uyumuhanzi ndamukunda cyane ahubwo nazisohore vuba





Inyarwanda BACKGROUND