RFL
Kigali

Ziggy55 yongeye gukomoza ku kuba itsinda rya The Brothers ryakongera kwiyunga-IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/07/2018 9:57
1


The Brothers ni rimwe mu matsinda yamamaye hano mu Rwanda kubera indirimbo zabo zagiye zikundwa bikomeye, icyakora n'ubwo ryari mu matsinda yigeze kuyobora muri muzika y'u Rwanda ibi ntibyatinze ahubwo ryaje gusenyuka. Nyuma y'uko iri tsinda risenyutse buri wese yatangiye gukora umuziki ku giti cye ndetse bamwe ubu ni abahanzi bazwi.



Icyakora n'ubwo abari bagize iri tsinda batangiye gukora umuzika ku giti cyabo ndetse bamwe bakaba baramaze no kuba ibyamamare kuri ubu barifuza kongera kubyutsa iri tsinda n'ubwo bitoroshye ariko nk'uko bakunze kubyitangariza ngo hari igihe ibi bizaba. Aya makuru yo gusubirana kwa The Brothers yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ariko kuri ubu n'abari bagize iri tsinda bahamya ko mu by'ukuri iri tsinda rizagaruka n'ubwo batazi igihe nyacyo.

Ibi byashimangiwe na Ziggy 55 wahamirije Inyarwanda.com ko byanze bikunze iri tsinda rizongera kubaho n'ubwo atazi neza igihe. Uyu muhanzi yahamije ko isaha n'isaha abantu bakumva The Brothers yongeye kubaho nk'uko ibiganiro hagati y'abari bagize iri tsinda biri kugenda neza aha akaba ariho yahereye ahamya ko ibiganiro bikomeje kuba umunsi ku wundi.

The BrothersThe Brothers itsinda ryakunzwe na benshi mu bakunzi ba muzika

Itsinda rya The Brothers ryari rigizwe na Victor Fidel uyu uzwi cyane nka Koudu, Danny Vumbi ndetse na Ziggy55 aba bamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka; Bya bihe,Niwowe wenyine, Yambi,Ikirori, n'izindi nyinshi zatumye iri tsinda riba ibyamamare mu Rwanda ndetse rikigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba muzika.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ZIGGY 55







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kelly5 years ago
    Bambabariye bagasubirana the brothers ni group nakunze Sinai ko nabona umuhanzi wabasimbura





Inyarwanda BACKGROUND