Umukobwa witwa Hamisa Mobetto wagaragaye mu mashusho y’indirimbo Salome yakemanzweho gucudika na Diamond Platnumz mu ibanga, nyuma yo kugaragara ku ifoto yambaye imyenda nk’iya Diamond, Zari yaje kumwihaniza ku mukunzi we.
Abantu batandukanye babonye iyi foto batanze ibitekerezo bamwe bagaragaza ko imyenda isa, abandi bakavuga ko bidashoboka ko ibi uyu mukobwa yaba yabikoze atabizi, Zari we yaje agira ati “Afunge ama dread, yambare boxers, yifotoze aho ashaka hose kugira ngo icyo ashaka kigaragare.... inyota iriho koko!! Cya gihe ugerageza nta kizere.... aba ntibahagijwe n’ababo.. (abandi basore).
Iyi myenda yateje impagarara
Zari afitanye abana 2 na Diamond Platnumz ariko nta masezerano yo kubana nk’umugore n’umugabo bagiranye, ibi byatumye hari abantu bibutsa Zari ko atari ngombwa gutongana kandi nawe ataraba umugore wa Diamond byemewe n’amategeko, abandi bo bakamutera ingabo mu bitugu bamubwira ko ikiri icyawe ntaho kijya.
Zari yariye karungu ku mukunzi we
TANGA IGITECYEREZO