RFL
Kigali

Zari yihanangirije umukobwa wo mu mashusho ya ‘Salome’ uvugwaho gushaka kumutwara Diamond

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:24/03/2017 9:37
3


Umukobwa witwa Hamisa Mobetto wagaragaye mu mashusho y’indirimbo Salome yakemanzweho gucudika na Diamond Platnumz mu ibanga, nyuma yo kugaragara ku ifoto yambaye imyenda nk’iya Diamond, Zari yaje kumwihaniza ku mukunzi we.



Abantu batandukanye babonye iyi foto batanze ibitekerezo bamwe bagaragaza ko imyenda isa, abandi bakavuga ko bidashoboka ko ibi uyu mukobwa yaba yabikoze atabizi, Zari we yaje agira ati  “Afunge ama dread, yambare boxers, yifotoze aho ashaka hose kugira ngo icyo ashaka kigaragare.... inyota iriho koko!! Cya gihe ugerageza nta kizere.... aba ntibahagijwe n’ababo.. (abandi basore).

Iyi myenda yateje impagarara

Zari afitanye abana 2 na Diamond Platnumz ariko nta masezerano yo kubana nk’umugore n’umugabo bagiranye, ibi byatumye hari abantu bibutsa Zari ko atari ngombwa gutongana kandi nawe ataraba umugore wa Diamond byemewe n’amategeko, abandi bo bakamutera ingabo mu bitugu bamubwira ko ikiri icyawe ntaho kijya.

Zari yariye karungu ku mukunzi we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nidanger7 years ago
    aliko zari nawe yararushye, agire ibibazo na nyirabukwe, agiribya baramukazibe, agiribya bakebabe, agiribyatezwa numugabowe wambere, agirekuba atarasezerana mumategeko no muidini, mwamubabaliye koko akiyubakira urugorwe akikundanira numugabowe diamond akanirerera nabanabe, kwarumugore mwiza ugirurukundo nubwenge na class uzinogushaka cash, mwamuhayamahoro koko
  • dad7 years ago
    Zari natuze azi ko gukundana numu star ari ugufunga umwuka,ubundi sae arabona Diamond azamushyiramo akagozi kugeza ryari nashake abe amenyera!!
  • tsitsine7 years ago
    zari nakugirinama yo kutiha rubanda kuko daimond numu star kdi nawe nawe izamu ryawe ntuzi kuririnda mbese uri mbonabihita peee wacunzizamu ryawee uwo mukobwa uramurenganya ntamugabo yakujyanye niba mubana bitemewe namategeko ibyo ninko kwiyamamaza ntibagutore nimukomeze mwese mwiyamamaze dore ntawudi mukandida warufite ahubwubu nibwuribumenye icyogukora sibyooo nabo wasize nabo barababayee





Inyarwanda BACKGROUND