Umugore uvuka mu gihugu cya Uganda uzwi cyane, Zari The Boss Lady wabaye umugore wa nyakwigendera Ivan Ssemwanga babyaranye abana batatu ndetse akaba n’umugore w’umuhanzi Diamond babyaranye abana babiri, yatangaje umubyeyi w’ukuri muri abo bombi kuri we.
Ibi Zari yabitangaje ku munsi wahariye ababyeyi b’abapapa, aho yivuye inyuma akavuga amarangamutima ye ku mubyeyi w’ukuri mu babyeyi b’abagabo yaba azi ku isi yose. Ahamya ko kandi kubana n’uwo mubyeyi ntako bisa kuko azi kwita ku bana be icyo ari cyo n’ubwo atareka kuvuga ko yamusigiye ideni ryo kurera wenyine ariko aho yabaye atahapfushije ubusa.
Kuri Zari ufatirwaho urugero n’abatari bake bitewe n’uko yitwara ndetse n’uburyo akoramo ibintu bye ku murongo, uwo mubyeyi ni nyakwigendera Ivan Ssemwanga babyaranye abana batatu ndetse yanavuze ko nta munsi w’ubusa atamutekerezaho. Zari yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati:
Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo kuri njye, no ku bagore bose bakora inshingano zombo. Ni twe ba MVP b’ukuri. Waragiye ariko uracyari kumwe natwe mu buryo bwose bushoboka. Turagukumbuye.
Zari ahamyako umubyeyi mwiza kuri we ari nyakwigendera Ivan
Zari we ntareba kuri Diamond ukiriho, kuko no kumubazwaho ubwabyo atakibishaka kandi ahamya neza ko yamuretse amureba mu rwego rwo kwirinda kwibabariza umutima ndetse no kurinda abana be kuzakurira mu mabi uyu muhanzi ataburagamo na gato.
Zari n'abana 3 yabyaranye na Ivan Ssemwanga
TANGA IGITECYEREZO