RFL
Kigali

Zari yatunguye benshi ahamya umubyeyi w’ukuri kuri we hagati ya Ivan Ssemwanga na Diamond

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/06/2018 15:04
4


Umugore uvuka mu gihugu cya Uganda uzwi cyane, Zari The Boss Lady wabaye umugore wa nyakwigendera Ivan Ssemwanga babyaranye abana batatu ndetse akaba n’umugore w’umuhanzi Diamond babyaranye abana babiri, yatangaje umubyeyi w’ukuri muri abo bombi kuri we.



Ibi Zari yabitangaje ku munsi wahariye ababyeyi b’abapapa, aho yivuye inyuma akavuga amarangamutima ye ku mubyeyi w’ukuri mu babyeyi b’abagabo yaba azi ku isi yose. Ahamya ko kandi kubana n’uwo mubyeyi ntako bisa kuko azi kwita ku bana be icyo ari cyo n’ubwo atareka kuvuga ko yamusigiye ideni ryo kurera wenyine ariko aho yabaye atahapfushije ubusa.

Kuri Zari ufatirwaho urugero n’abatari bake bitewe n’uko yitwara ndetse n’uburyo akoramo ibintu bye ku murongo, uwo mubyeyi ni nyakwigendera Ivan Ssemwanga babyaranye abana batatu ndetse yanavuze ko nta munsi w’ubusa atamutekerezaho. Zari yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati:

Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo kuri njye, no ku bagore bose bakora inshingano zombo. Ni twe ba MVP b’ukuri. Waragiye ariko uracyari kumwe natwe mu buryo bwose bushoboka. Turagukumbuye.

Zari ahamyako umubyeyi mwiza kuri we ari nyakwigendera Ivan

Zari we ntareba kuri Diamond ukiriho, kuko no kumubazwaho ubwabyo atakibishaka kandi ahamya neza ko yamuretse amureba mu rwego rwo kwirinda kwibabariza umutima ndetse no kurinda abana be kuzakurira mu mabi uyu muhanzi ataburagamo na gato.

Zari n'abana 3 yabyaranye na Ivan Ssemwanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aliane5 years ago
    ikigaragara cyo ni uko uyu mugore ari umunyakuri! atitaye kubahari n'abadahari!
  • Kankazi5 years ago
    Ariko nanjye Zari ndamukunda pe!!Uwampa address ye!!Nkunda ukuntu azi kwitwara mu bintu.Gusa nanjye ndamwumva Diamond nubwo afite cash ariko ni imbobo!!Ikindi mbona Diamond nta bwenge agira!!Ese aho asambanye hose amanuka kizimbabwe nta n'ubwoba bwa sida cg izindi ndwara agira!!???Cg yabuze agakingirizo kamukwira!!!????
  • Keza nana5 years ago
    Ooh zari ndagukunda cyanee. Nkunda ukuntu ubugisha ukuri kd ukitwara k8gabo mubintu byose biragoye kubura umukunzi wakubdaga nuwo usanze uziko agiye kukwibagiza agasonga munkovu. Va kuri diamond abanze ajarajare wowe irerere abana imana izabivufashamo kd natwe abafana bawe turagusengera
  • Ernest Ntezukwigira5 years ago
    Urumu Maman Wigitengaza Zari. Ndagukunda!





Inyarwanda BACKGROUND