RFL
Kigali

Zari yatangaje ko agiye kuba umuvugizi w’ikigo cy’Ubukerarugendo muri Uganda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/10/2018 13:34
0


Iyo umaze kumenyekana ndetse no gutsinda muri byinshi utangira kwicara ukajya ubona amafaranga arisukiranya akwisangira aho wiyicariye nk’uko biri kugendekera umuherwekazi Zari.



Umushabitsi wo muri Uganda, Zari wahoze ari umugore wa nyakwigendera Ssemwaga Ivan akaza no kuba umugore wa Diamond bagatandukana, yamaze kugaragaza ikindi kintu gifatika aho agiye kujya akorana n’iby’Ubukerarugendo muri Uganda nk’muvugizi ubyamamariza.

Zari agiye kujya yamamariza Minisiteri y'Ubukerarugendo

Zari wagiranye ibiganiro birambuye n’uhagarariye Minisiteri y’Ubukerarugendo muri Uganda, Hon. Godfrey Kiwanda nk’uko yabigaragaje ku mbuga ze nkoranyambaga, yahamije ko hari ikiri gutegurwa kandi kitari gito. Uyu mugore ufite ishuri muri Afurika y’Epfo rya Brooklyn Colleges uyu mwaka ari gushakishwa cyane n’abatari bake. Yagizwe umuyobozi w’abagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya Miss Uganda riheruka kuba.

Zari

Zari yifashe Selfie ari kumwe na Minisitiri

Zari uherutse kugirwa umuvugizi w’uruganda rukora ibikoresho by’isuku by’abana rwa SoftCare, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yahamije ko hari ikiri gukorwa kinini agira ati “Hari ikintu kinini kiri gutegurwa muri Minisiteri y’Ubukerarugendo muri Uganda hamwe na Minisitiri Godfrey Kiwanda…Ku bw’urukundo rw’igihugu cyanjye.”

Zari

Zari yahamije ko ari mu mushinga wo guteza imbere ubukerarugendo muri Uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND