RFL
Kigali

Zari yasubije ababonye amashusho yarushinganye na Diamond bagakeka ko basubiranye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/06/2018 15:07
0


Biracyakomeye! Urukundo rwa Zari na Diamond ruracyagoranye gushinga imizi mu mezi agera kuri atatu aba bombi bamaze batangaje y’uko bashwanye ku mugaragaro, basangiye inshingano zo kwita ku bana babiri babyaranye.



Kuri uyu mugore w’umunyamideli akaba n’umushoramari ukomeye yavuze ku bimaze iminsi bivugwa hagati ye n’umugabo we Diamond, aho benshi batangiye gukeka y’uko baba barasubiranye nyuma y’uko bahuriye mu ndirimbo ‘Iyena’ aho bakina bakoze ubukwe. Mu butumwa yanyujije kuri SnapChart, Zari yavuze ko ibiganiro n’ibyo amaze iminsi akorana na Diamond ari akazi ahubwo ko bemeranyije gukomeza gufatanya kurera abana babyaye bakabakuza neza, ngo nta kindi kirenga kuri ibyo. Yagize ati:

Ndagira ngo nkureho ibihuha bikomeje kuvugwa. Njye na Diamond ntabwo twongeye gusubirana ahubwo twemeranyije gukomeza gufatanya nk’ababyeyi. Nk’uko nabivuze ubwo natangazaga y’uko twatandukanye, tuzakomeza gufatanya nk’ababyeyi b’abana twibarutse kandi twese dukunda. Ibi mbyandikiye abafana. Ndabakunda mwese.


Zari yavuze ko atasubiranye na Diamond

Aya si amakuru meza ku bafana b’uru rugo kuko bari bishimiye y’uko basubiranye bashingiye ku kuba Zari na Diamond barahuriye mu mushashyo y’indirimbo abagaragaza barushinze. Mu minsi ishize umujyanama wa Diamond, Tale yagiye muri Afurika y’Epfo mu biganiro na Zari agira ngo bakemure ibibazo yagiranye n’umugabo we gusa, nta n’umwe wigeze atangaza ko basubiranye kugeza ubwo Zari ejo yanditse ashimangira ko atasubiranye n’umugabo we.

Mu rukundo rwa Zari na Diamond hashibutsemo abana babiri ari bo Tiffah ndetse na Nillan. Zari ni we wa mbere watangaje ku mugaragaro ko yatandukanye na Diamond yashinjije ubushurashuzi n’ibindi byinshi yashingiyeho ava mu rugo rw’umugabo babanye mu buryo butemewe n’amategeko kuva mu 2014.

Tariki ya 01 Kamena 2018 Diamond yatunguye benshi ubwo yashyiraga hanze amashusho y'indirimbo 'Iyena' agaragara yambika impeta umukunzi we Zari bashwanye. Iyi ndirimbo yayikoranye na Rayvanny muri WCB, amashusho kandi anagaragaza abo mu muryango wa Diamond batashye ubukwe.

AMAFOTO YAFATIWE MU NDIRIMBO 'IYENA' DIAMOND YAHURIYEMO NA ZARI

Diamond Platnumz and Zari Hassan in their wedding inspired video


Diamond na Zari mu mashusho y'indirimbo 'Iyena' barushinze

Diamond Platnumz sister Esma has spoken after his brother and ex-fiancée’ Zari Hassan reconciled months after their publicized break up.

Mushiki wa Diamond, Esma we avuga ko yiteguye kwakira umukazana mu rugo

REBA HANO VIDEO 'IYENA' DIAMOND YAHURIYEMO NA ZARI BASHWANYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND