Zarinah Hassan ni umugore umaze kugira abana 5 barimo 2 yabyaranye na Diamond Platnumz, mu busirimu bwinshi wakeka ko iyo amaze kubyara abakozi bo mu rugo akazi kababona nyamara ngo nta kintu kigoye kandi gishimishije kuri we nko kubasha kwirerera umwana.
Zari uherutse kwibaruka umwana w’umuhungu kuri Diamond Platnumz ahamya ko kurera umwana atari ikintu cyoroshye kabone n’ubwo waba ufite abakozi bangana iki. Yavuze ko arara amajoro ategereje ko umwana asinzira cyangwa se igihe akangutse mu gicuku akaguma kumwitaho hakabaho n’igihe bumukereyeho atagohetse. Mu nkuru dukesha Bigeye, Zari yagize at:
N’ubufasha bwose bw’abakozi bo mu rugo n’abashinzwe kurera abana, ngumana n’umwana wanjye kugeza asinziriye. Ni akazi katoroshye kuba umubyeyi ugasinzira amasaha macye cyangwa ntunasinzire gusa ni cyo kintu cya mbere gishimisha. Kurekera ako kazi abakozi iteka ryose si byiza. Ndihangana sinsinzire nkabyikorera. Mbega akazi!
Zari n'umwana we w'umuhungu aherutse kubyara
Ibi Zari abivuze mu gihe amaze kugira abana 5, batatu muri bo akaba ari ab’umugabo we wa mbere naho abandi 2 yababyaranye na Diamond Platnumz.
TANGA IGITECYEREZO