RFL
Kigali

Zari yahishuye ko arara amajoro arera umwana n’ubwo afite abakozi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/01/2017 12:24
5


Zarinah Hassan ni umugore umaze kugira abana 5 barimo 2 yabyaranye na Diamond Platnumz, mu busirimu bwinshi wakeka ko iyo amaze kubyara abakozi bo mu rugo akazi kababona nyamara ngo nta kintu kigoye kandi gishimishije kuri we nko kubasha kwirerera umwana.



Zari uherutse kwibaruka umwana w’umuhungu kuri Diamond Platnumz ahamya ko kurera umwana atari ikintu cyoroshye kabone n’ubwo waba ufite abakozi bangana iki. Yavuze ko arara amajoro ategereje ko umwana asinzira cyangwa se igihe akangutse mu gicuku akaguma kumwitaho hakabaho n’igihe bumukereyeho atagohetse. Mu nkuru dukesha Bigeye, Zari yagize at:

N’ubufasha bwose bw’abakozi bo mu rugo n’abashinzwe kurera abana, ngumana n’umwana wanjye kugeza asinziriye. Ni akazi katoroshye kuba umubyeyi ugasinzira amasaha macye cyangwa ntunasinzire gusa ni cyo kintu cya mbere gishimisha. Kurekera ako kazi abakozi iteka ryose si byiza. Ndihangana sinsinzire nkabyikorera. Mbega akazi!

Zari n'umwana we w'umuhungu aherutse kubyara

Ibi Zari abivuze mu gihe amaze kugira abana 5, batatu muri bo akaba ari ab’umugabo we wa mbere naho abandi 2 yababyaranye na Diamond Platnumz.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mahoro7 years ago
    uri umubyeyi mwiza, ni wwe mustar wa1 nabonye ukunda kubyara, ufite urukundo rwihariye, Imana ikomeze kukurinda wirerere abana ubakuze.
  • bella7 years ago
    uri umubyeyi mwiza uracyafite agatima rwose
  • steve 7 years ago
    ntubona c umubyey abandi Bo ntibanameny niba barway cgwa batarwaye, nibyiza kandi birashimisha kwirerera umwana!
  • Wa p7 years ago
    Kubyara simikino ahunwo nacane kujisho sana kuko nasanze tubyarira umuhanda tutabizi. Ahana batanu naba se batandukanye ,arasabwa kuva wansi...
  • Anna7 years ago
    Iyi ni impano y'umugore wese. Kuyirengagiza ni ikosa rikomeye. Keretse ufite izindi nshingano. Icyiza nuko nubwo bwose uvunika, ubyumva gake cyane,





Inyarwanda BACKGROUND