RFL
Kigali

Zari yahishuye ibanga ry’ubwiza bwe ricyerereza benshi mu indorerwamo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/08/2018 12:46
3


Umunyamideli akaba n’umushoramari utera benshi guhora ku mbuga nkoranyambaga, Zarinah Tlale wamamaye nka Zari Hassan [Zari The Boss Lady] yahishuriye benshi ibanga ry’ubwiza bwe n’uburyo afatamo uruhu rwe rwifuzwa na benshi ngo ruhore rutoshye.



Uyu mugore afatwa nk’umwe mu bagore beza muri Uganda ndetse hari n’abamushyira ku mwanya wa mbere mu bagore beza mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba. Zari yita ku mutwe we kugeza ku ino, mu buzima bwe bwa buri munsi bimwongerera ubwiza n’igikundiro ku buryo kumenya ko afite abana batanu byakugora.

Zari w’imyaka 38 y’amavuko yahishuye ibanga ritigeze rimenywa na benshi bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga baba bifuza kumenya byinshi bimwerekeyeho. Ugbliz iravuga ko Zari abajijwe igihe amara yireba mu indorerwamo, yasubije ko yavutse ari mwiza, ngo nta gihe/umwanya afite wo gutakaza yisiga ibirungo byongerera ubwiza abagore (make up). Ngo n'iyo abikoresheje si byose. Uyu mugore ati:

Nagize umugisha wo kugira uruhu rwiza. Kandi nkomeza kurureberera nywa amazi menshi ku munsi. Ariko nanone, njya nkoresha bimwe mu birungo.

Zarinah Tlale aka Zari Hassan aka Zari the Boss Lady

Zari avuga ko rimwe na rimwe ajya akoresha ibirungo byongera ubwiza

Zarinah Hassan yavutse kuwa 23 Nzeri 1980. Yamenyekanye nka Zari Hassan, ni umunya-Uganda w’izina rizwi, umuririmbyi akaba n’umushabitsi ukunze kwibera muri Afurika y’Epfo. Afite ibigo by’amashuri n’amacumbi agerekaho n’ubundi bucuruzi byose bimwinjiriza amafaranga buri kwezi. Sekuru we ni umuhinde, nyirakuru akaba umunya-Uganda wakuriye i Burundi.

Ise ni umusomali naho Nyina akaba umuhindekazi. Yakuriye mu mujyi wa Jinja, yiga amashuri abanza, akomereza Jinja Girls High Schools aho yakuye impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye. Yakomereje i Londres mu Bwongereza aho yakuye impamyabumenyi mu by’ubwiza [Diploma in cosmetology].

Zarinah Tlale aka Zari Hassan aka Zari the Boss Lady

Zarinah Tlale aka Zari Hassan aka Zari the Boss Lady

Zari yahamije ko ubwiza afite ari ubwo yavukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • disco5 years ago
    ubuse wakongera kwirirwa wibaza impamvu asa kuriya, nyine se numusomali ,nyina numuhinde.nawe kandi uzi ubwiza bwabarabu nabahinde
  • 5 years ago
    Wowe wiyise disco nagiraga ngo nkumenyeshe ko ubwiza buhebuje ari ubw abirabura kandi uyu zari nibwo afite,kuko iyo aza gusa n umwarabu cg umuhinde ndakurahiye ntiyari kuba mwiza gutya. iminwa myiza ibyibushye ni iy abirabura,akagufa ko ku itama ni ak abirabura,ikibuno(imiterere myiza ni iy abirabura)sha nta mwarabu cg umuhinde uzigera ubona mwiza kurusha abana bacu aha i Rwanda honyine uhahereye,kandi ni somalians ni beza ubwo niho yabikuye ariko rwose reka reka si ubuhinde ubanza utazi abatuye isi pe cg wirebera amafilime yabo baba bakoze editing,njye rwose nababayemo bose nta muntu wo kuri iyi si ntabonye n amaso yanjye nasanze abirabura bihariye ni beza pe,uyu munsi abazungu biganyr imiterere y abiraburakazi basigaye bayiteraho kugera no ku minwa na cheekbone.zari uzarebe nyina ku ifoto cg google rwose arahari si umuhinde rwose ahubwo niwe musomali noneho se akaba umugande.nyina wa zari ni ikivange cy umusomali n umuhinde ariko numubona nta n ubuhinde wamubonaho na mba ni mwiraburakazi wuzuye umurebye.ikindi zari yisize mukorogo yariyishe pe kandi mbere yari mwiza ,uze gushaka amafoto ue ya kera kuri google urabona ko yiraburagaho kandi bimubereye pe ariko ubu ni mukorogo yigendera usibyeko akora na photoshop y amafoto ye kuko muhuye amaso ku maso si uku asa uzabirebe ku biganiro byo kuri youtube.nkaba narangiza nkubwira nti rwose ujye umenya ko uturuka mu bwoko bw abeza cyane kuri iyi si,uburanga bw abirabura nibwo buranga bwa mbere kuri iyi si bwiza cyane kuruta ubw abandi muri rusange,simvuze umwe umwe mvuze muri rusange kuko nta maso yaruta ubwiza amaso yacu y inyana,iminwa yacu,uruhu rwacu,imiterere yacu ku bagore n abagabo,inseko zacu,amenyo meza y umweru n ishinya y umukara,imisatsi yacu usokoza mu buryo bwose ushaka,sha rwose umwirabura ni uwa mbere pe.
  • M5 years ago
    Zari nimwiza kumafoto naho live numwaku





Inyarwanda BACKGROUND