RFL
Kigali

Zari Hassan yabuze impano aha Diamond wagize isabukuru y’amavuko amwifuriza kuzaramba agashyingira umukobwa we Tiffah

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/10/2015 12:21
2


Kuri uyu wa 2 Ukwakira 2015 nibwo umunyatanzania Diamond Platnumz icyamamare mu muziki, yujuje imyaka 26 y’amavuko kuva abonye izuba. Uyu munsi mukuru w’isabukuru y’amavuko ya Diamond washimishije cyane umugore we Zari Hassani wanabuze impano amuha kubera uburemere bw’urukundo amukunda.



Umugandekazi Zari Hassan nawe uherutse kwizihiza isabukuru y’amavuko agatungurwa cyane na Diamond wamukoreye ibirori amutunguye, Zari Hassan yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, amusabira ku Mana ngo izamuhe kuramba azashyingire umukobwa we Tiffah baherutse kwibaruka.

Diamond yifurijwe kuzaramba akazashyingira umukobwa we Tiffah

Mu butumwa yageneye umugabo we kuri iyi sabukuru ye y’amavuko abinyujije kuri Instagram ye, Zari Hassan yavuze ko kuba Diamond yarabaye umubyeyi muri uyu mwaka wa 2015 akibaruka imfura ye ko ari umugisha ukomeye ndetse akaba ari impano iruta kure ubuzima ubwabwo. Zari yavuze ko atabona indi mpano amuha kuko iy’ingenzi yayimuhaye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Zari Hassan mu butumwa bwe yahaye Diamond, yasabye Imana guha umugisha Diamond mu mpano ye yo kuririmba ndetse by’umwihariko ikamwongerera imyaka myinshi yo kubaho, akazabona imfura ye Tiffah ajya mu ishuri, atangira gukundana n’abahungu, akora ubukwe ndetse akazabona n’abuzukuru azabyarirwa na Tiffah. Zari yagize ati:

(……)Nyemerera nkwifurize isabukuru nziza y’amavuko nka BABA TEE. Imana isumba byose ikomeze guha umugisha impano yawe ariko ikiruta byose ikongerere imyaka yo kubaho uzabone Princess Tiffah atangira ishuri, ajya muri Kaminuza, akundana n’abasore(Ndabiziki ko udashaka kubyumva ariko bigiye kubaho), uzamushyingire ndetse uzabashe no kubona abuzukuru(abana ba Tiffah).

Zari Hassan

Zari Hassan avuga ko gutwita inda ya Diamond ariyo mpano ikomeye yamuhaye, yabuze indi amuha ku isabukuru y'amavuko ya Diamond


Diamond hamwe n'imfura ye Tiffah

Hashize iminsi mike, Zari na Diamond bibarutse umwana w’umukobwa bise Tiffah. Akimara kuvuka hatangajwe inkuru z’uko umwana atari uwa Diamond kuko ngo atajya abyara. Zari Hassan nyina w’umwana yahamije ko umwana ari uwa Diamond ndetse yikoma cyane abashaka kwivanga mu rukundo rwabo. Nyuma yo kugaragara isura y’uyu mwana, benshi batangiye guhamya ko umwana ari uwa Diamond.

diamond

Tiffah imfura ya Diamond






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Wooow HP.BD diamond
  • runguyussuf8 years ago
    Wooow HP BD DIAMOND





Inyarwanda BACKGROUND