RFL
Kigali

Zari akomeje gushyigikirwa n’ibyamamare bitandukanye mu bikorwa bye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:14/05/2018 11:10
0


Uwahoze ari umugore wa nyakwigendera Ssemwanga Ivan babyaranye abana 3 ndetse akaba n’umugore wa Diamond babyaranye abana 2, ni umwe mu bagore bakunzwe cyane muri Afurika. Mu mpera z’icyumweru gishize yakoze ibikorwa bitandukanye byo kwamamaza igitaramo cye.



Nta wundi ni Zari Hassan uzwi nka The Lady Boss, umubyeyi w’abana batanu. Kuwa 5 w’icyumweru tuvuyemo, uyu mugore ukunzwe cyane nk’uko bigaragarira ku mbuga nkoranyambaga yagaragaye mu gihugu cya Kenya mu gitaramo kiswe Colour Purple Concert cyabereye muri Nairobi ahitwa Uhuru Gardens kuwa 6.

Mu rwego rwo kwibutsa abantu ko uyu mugore yagombaga kwitabira icyo gitaramo, abantu b’ibyamamare batandukanye bo muri Kenya bakomeje gushyira Zari kuri Status zabo nk’iminsi 2 ku mbuga nkoranyambaga. Ntibyarangiriye mu kubishyira ku mbuga nkoranyambaga gusa, ahubwo banakomeje kumuherekeza ahantu hose yajyaga mu rwego rwo kwamamaza igitaramo cye.

Zari

Zari ari kumwe n'ibyamamare bitandukanye byo muri Kenya

Mu bari kumwe na Zari kandi harimo n’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana nka Size 8 wari uhagarariye uruganda rukora mpapegisi, ari narwo muri iyi minsi Zari ahagarariye. Hari harimo Saumu Mbuvi umukobwa wa Mike Sonko ndetse na DJ Pierra Makena. Aho Zari yageraga hose yabibutsaga gukurikirana ibyamamare byo muri Uganda cyane ko ari ho yagombaga kwerekeza nyuma yo kuva muri Kenya.

Mu gihe yari ari muri Kenya kandi, Zari yasuye ibigo by’amashuri bitandukanye aho yatanze ibikoresho by’isuku ku bakobwa, cotex ndetse anafatanya n’abanyeshuri gutera ibiti. Si ibigo by’amashuri gusa yasuye ahubwo yasuye n’ababyeyi batandukanye barwariye mu bitaro bitandukanye mu mujyi wa Nairobi.

Zari

Zari yatanze ibikoresho by'isuku ku bakobwa

Si ubwa mbere Zari akoze ibikorwa nk’ibi muri iki gihugu cya Kenya kuko n’igitaramo cya All White Party aheruka gukora cyabereye muri Kenya ndetse cyaritabiriwe bikomeye kurusha ibindi bitaramo bijya bibera muri Kenya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND