RFL
Kigali

Zari agiye kurira ku mbehe imwe na se w’umuhanzikazi Beyonce Knowles

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/10/2018 8:22
0


Umugore w’umushabitsi, umucuruzi w’icyamamare cyane ko yanashakanye n’ibyamamare, Zari uherutse gusinya kuba umwe mu bamamaza ubukerarugendo mu gihugu cye cya Uganda agiye gusangira ku mbehe imwe na se w’umuhanzikazi Beyonce.



Zari ufite abana batanu harimo 3 yabyaranye na Ivan Ssemwaga ndetse na 2 yabyaranye na Diamond, ni umwe mu bagore b’abaherwekazi bidashidikanywaho muri Afrika. Ku munsi w’ejo rero uyu mugore yitezwe kuzayobora ibirori bikomeye cyane muri Afurika. Ni ibirori bya ‘African Leaders 4Change Awards’ aho abayobozi ndetse n’abacuruzi bagize impinduka nziza bazana mu baturage bahemberwa kuba indashyikirwa.

Si ubwa mbere Zari agiye kuyobora ibirori nk’ibi bikomeye, gusa kuri iyi nshuro umwihariko uhari ni uko azafatanya kuyobora ibi birori na Mathew Knowles, se w’umuhanzikazi w’icyamamare, Beyonce Knowles wamamaye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku isi yose. Ibi birori biteganyijwe kuri uyu wa 17 Ukwakira 2018, muri Afurika y’Epfo muri Salle ya The Sun Time Square Arena ni mu mujyi wa Pretoria.

Zari

Ibirori Zari azafatanya na se wa Beyonce kuyobora

Birumvikana ko abayobozi bakomeye ndetse n’abacuruzi batandukanye bari bube bahari. Si abo gusa ahubwo n’abahanzi b’ibyamamare nka Ice Prince uherutse gukorana indirimbo n’umunyarwandakazi Magaly, Omotola Jalade Ekeindþ wo muri Nigeria ndetse na Jah Prayzah wo muri Zimbabwe nabo baraba bahari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND