RFL
Kigali

Zahara wari ufite inyota yo kugera mu Rwanda azaririmba muri Kigali Juzz Junction-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/05/2018 15:24
0


Umuririmbyikazi Zahara wo muri Afurika y’Epfo wamamaye mu njaya ya Afro Soul afatanyije na Social Mula wo mu Rwanda bagiye gutaramira abanyarwanda muri Kigali Juzz Junction kuri uyu wa Gatanu.



Zahara ni umukobwa wavuye muri Afurika y’Epfo mu biganiro bye ahora yisekera azi no gutebya binyura benshi bamuhanga amaso. Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko yishimiye kugera mu Rwanda, igihugu yahoze yifuza kuva na cyera ashima ubuyobozi bwa AirtelTigo, Mutzig na RG Concert bahuje imbaraga bakamuzana mu Rwanda.

Yavuze ko yiteguye gukorana indirimbo na buri muhanzi wese muri Afurika y’Uburasirazuba mu gihe cyose yasanga bahuje intumbero n’ubutumwa bagenera abakunzi babo. Yamamaye mu ndirimbo 'Loliwe' n'izindi nyinshi zamuhaye ikuzo ryo gukundwa n'abakomeye barimo Nelson Mandela wa Afurika y'Epfo.

zahara

Mu minsi ishize itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo ryaramuvuze cyane. Byavugwaga y’uko yatandukanye n’umukunzi we n’ibindi bibazo by’inshi by’urudaca mu muziki we, kuri uyu wa kane yabwiye itangazamakuru ko atajya yita ku bamuvuga ahubwo ako yituruza cyane ko ukuri aba akuzi.

Social Mula uzafatanye na Zahara gutaramira abanyarwanda niyabashije kubona muri iki kiganiro n’itangazamakuru. Remmy ushinzwe itangazamakuru muri RG Concert, yavuze ko Social atabashije kugera ahabereye ikiganiro ariko ko nawe ejo azataramira abanyarwanda.

Yavutse yitwa Bulelwa Mkutukana kuwa  9 Ukwakira 1988). Yamenyekanye ku izina rya Zahara ku rubyiniro, ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi ufite inkomoko muri Afrika y’Epfo,yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka itandatu y’amavuko.

Iki gitaramo guteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatantu tariki ya 25 Gicurasi 2018 muri Kigali Seran Hotel. Uretse Zahara na Social Mula, abazitabira iki gitaramo bazataramirwa na Neptunez Band bazwiho umuziki usengereye. Kwinjira ni ibihumbi bitanu icumi( 10,000Rwf), ibihumbi makumyabiri muri VIP(20,000Rwf), Ameza y’abantu umunani ni ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000Rwf).

yafasha ifoto y'urwibutso

afurika yepfo

 

 

 

 

 

 

Loliweafurika zahara

 

 

REBA HANO 'LOLIWE'YA ZAHARA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND