RFL
Kigali

Zahabu y’umuhondo yazengurukijwe ‘Invitations’ z’ubukwe bw’igikomangoma Harry ngo inogere ijisho ry’uwo bagiye kurushingana

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/03/2018 18:43
0


Harabura amezi abira ngo ubukwe bw’Igikomangoma Harry na Meghan butahe. Uyu Harry ni uwa gatanu mu baragwa b’ingoma y’u Bwongereza akaba agiye kurushinga hamwe n’umukinnyi wa filime, Markel.



Uyu Markel yavutse ku babyeyi badahuje inkomoko, umwe ni umuzungu undi ni umwirabura. Ubukwe bw’igikomangoma Harry n’umukunzi we Meghan Markle bwahumuye. Abatumiwe bamaze kubona impapuro z’ubutumire mu gihe abandi bazazibonesha amaso yabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi ariko batemerewe kuhagera.

Uku ni ko Ikinyamakuru MSN dukesha iyi nkuru cyatangiye inkuru yacyo aho banditse ko ubu bukwe bushobora kuzaba ubw’amateka cyangwa ubw’uyu mwaka wa 2018 bugasigara mu mitwe ya benshi. Harabura amezi abiri gusa ngo igikamangoma Harry yemerere imbere y’Imana n’abantu ko agiye kubana by’iteka n’umukunzi we Meghan mu birori bikomeye bizabera muri Chapele St.George i Windsor.

Mu kwambikana impeta kw’aba bombi hateganyijwe umubare muke w’abazitabira ibyo birori ugereranyije n’ubukwe bw’umuvandimwe we Prince William na Kate Middleton aho abagera 600 bari batumiwe. Nk’ibisanzwe abo mu muryango w’Ubwami bw’u Bwongereza ibintu bakora byose bashingira ku mitegurire n’abashinzwe kuyobora abitabira uwo muhango runaka baba bateguye. Prince Harry agiye kurongora nyuma yo kwemererwa cyangwa se guhabwa uruhushya n’umwamikazi Elizabeth II ndetse na Se Charles. Elisabeth II na Charles bemeje iby’ubu bukwe ndetse banerekana amafoto ashimangira ubumwe bwa Harry na Meghan bagiye kubana.

Image result for Prince Harry

Prince Harry hamwe na Meghan Markle

Muri iki cyumweru Kensington Place[Ibiro bishinzwe gutangaza amakuru y’Ibwami bw’u Bwongereza yashinzwe mu cyinyejana cya 17]  yatangiye gushyira hanze ibyerekeye ubu bukwe aho bamaze gutangaza y’uko umunyamerika Claire Ptak ariwe wahawe ikiraka cyo gutegura umutsima (Cake) izakoreshwa muri ubu bukwe. Uyu Claire ni kavukire muri Amerika ariko wakunze kwibera mu Bwongereza kuva 2005. Uyu murimo wo gutunganya Cake z’abageni awumazemo hafi imyaka irindwi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Werurwe 2018 ni bwo impapuro z’ubutumire ‘invitations’ zashyizwe hanze ndetse bamwe mu batumiwe batangiye kubuhabwa. Barnard na Westwood ni bo bahawe akazi ko gukora ‘Invitations’ z’ubukwe. Ni akazi bamazemo imyaka 30 babinyujije muri kompanyi y’ubucuruzi yashyinzwe na Lottie Small akaba umukobwa wize ibijyanye no gukoresha mudasobwa.

Izi ‘Invitations’ zanditswe mu nyuguti z’umukara; Urupapuro ni umweru.Ikirango cy’Ubwami cyiri mu ibara risa na zahabu y’umuhondo akaba ari naryo ryazengurukishijwe urupapuro rwose ku mpande. Aba bombi bagiye kurushinga nyuma y’umwaka urenga bari mu munyenga w’urukundo. Urukundo rwa Harry na Meghan watandukanye n’undi mugabo rwamenyekanye nyuma y’uko igikomangoma Harry ateye ivi agasaba umukunzi we ko yamwemerera bakabana akaramata.

Invitations z'ubukwe bwabo ni uku zimeze

Muri 2017 baganiriye n’umunyamakuru wa BBC witwa Mishal Hussain maze Prince Harry w’imyaka 33 y’amavuko ahishura ko yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’impeta izambikwa umukunzi aho yavuze ko igizwe n’utubuye tubiri duto twari twarabitswe na nyina, igikomangoma Diana. Iyi mpeta kandi izengurutswe na zahabu y’umuhondo rikaba rimwe mu mabara akundwa na Markle. Iyi zahabu y’umuhondo akaba yanashyizwe kuri Invitations z’ubukwe kugira ngo  inogere ijisho rya Markle wakunzwe n’imbwa z’ibwami.

Meghan w’imyaka 36 y’amavuko ugiye kurushinga na Prince Harry yatandukanye n’umugabo we wa mbere muri 2010 witwa Trevor Engelson akaba umukinnyi ukomeye wa Filime ukunze no kugira uruhare mu kuzitunganya.Umuhango w’ubukwe wabereye mu gihugu cya Jamaica. Muri 2013 nibwo urukiko rwemeje gatanya y’abo bombi. Nyuma y’imyaka itanu akaba agiye gukora ubukwe na Henry ‘Harry’ of Wales muri Gicurasi, ku wa 19 2018. Abatumiwe bazakirirwa ahitwa Windsor Castle.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND