Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 12 Gicurasi 2018 ni bwo muri El Classico habereye igitaramo ‘Zahabu Concert’ cyateguwe n’umuhanzi Brianna w'imyaka 17, kikaza no kugenda neza cyane agashimira n’abamufashije kugera ku ntego ze nka Brianna.
Mbere y’igitaramo wabonaga nta bantu bari kwinjira mu gihe hari nka saa mbiri z’ijoro ibi byatumye Inyarwanda.com twegera bamwe mu baturage baturiye El Classico ngo batubwire uko biyumva n’impamvu iri gutuma haboneka abantu bake bari kwinjira batubwira ko bagiye babeshywa kenshi abahanzi bashyizwe kuri Affiche ntabe aribo baza bikaba byarabaciye intege, gusa uko bwagiye bwira ni ko wabonaga n’abantu binjira kugeza ubwo huzuye.
Bamwe mu bafana bari muri iki gitaramo
Mu ma saa tatu ni bwo umuhanzi wa mbere yageze ku rubyiniro uwo akaba ari Romeo the Pack wabonaga asa naho atishimiwe cyane dore ko yaririmbaga ubona bose batishimye gusa uko abahanzi bagendaga bajya ku rubyiniro ni ko wabonaga impinduka. Romeo The Pack avuyeho Mc Fabu yahamagaye umuhanzi El Kennedy usanzwe azwi cyane n’abakunzi ba muzika mu karere ka Rubavu.
El Kennedy
Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zirimo Warabimenye, Ururukundo na Bucyanayandi yafatanije na Kiizah Maloma ikaba yarabaye indirimbo nziza mu karere ka Rubavu. Nyuma ya El Kennedy hakurikiyeho umuhanzi Ras Toch washimishije abantu mu muziki wo mu njyana ya Reggae abwira abakunzi be ko bakiri kwibuka Bob Marley akaba ariyo mpamvu bagomba kwishima baririmba iyi njyana ikunzwe n’abatari bake.
Pacifica yaje ku rubyiniro aririmba indirimbo ye yise Babiri maze ahamagara umuhanzi Rick Doxx umenyerewe cyane muri Hip Hop maze umuhanzi Pacifica bitirira Ray Vanny ashimisha abakunzi be abereka ko uretse no kuririmba azi no kubyina ari nako aharurira inzira umuhanzikazi Brianna wari utegerejwe n’abakunzi be banamwisabiye kubakorera iki gitamo. Brianna ageze ku rubyiniro yaririmbye nyinshi mu ndirmbo ze zirimo Zahabu yitiriye n’iki gitarmo.
Brianna hamwe na Mc Fab
Brianna wahawe impano zitandukanye n’abakunzi be abandi bakamusanga ku rubyiniro bakabyiana yavuze ko aho umuziki wa Rubavu ugeze nawe agomba guhyiraho itafari ubundi ukagera kure hashoboka. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com nyuma y’igitaramo yavuze ko mu by’ukuri ashimira cyane itangazamakuru n’umubyeyi we (nyina) bamufashije kugera aho ageze kugeza ubu kandi akaba atazatezuka mu kubaka umuziki nyarwanda n’uwa Rubavu by'umwihariko.
UDUSHYA TWARANZE ZAHABU CONCERT
Umuhanzikazi Brianna akigera ku rubyiniro hahise haza umukobwa wambeye imyenda igaragaza neza imyanya y’ibanga ku buryo yarangaje abatari bake
Brianna ubwo yari arimo kubyinishwa n’umufana we wari umusanze ku rubyiniro yanyereye agiye kwikubita hasi kubera inkweto yari yambaye Imana ikinga akaboko.
Umuhanzi El Kennedy we asanga ari igisebo kuba Brianna yarabasanze muri muzika ariko ukaba ubona akoze ibintu batigeze banatekereza gusa avuga ko isomo akuyemo rigiye gutuma ategura igitaramo cyo kumurika umuzingo we kizaba nko mu kwa munani kw’uyu mwaka wa 2018.
Tubibutseko Brianna akorera umuziki we mu karere ka Rubavu, akaba yabwiye Inyarwanda.com ko nyuma y'iki gitaramo afite gahunda yo gukorana indirimbo n'umuhanzi umwe uri muri PGGSS8 nibimukundira.
ANDI MAFOTO
Iyi myambarire yarangaje benshi
Ras Toch
TANGA IGITECYEREZO