RFL
Kigali

Rubavu:Brianna w'imyaka 17 yakoze igitaramo 'Zahabu concert' atangaza ko umuziki udasaba ubukuru mu myaka

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/05/2018 16:36
1


Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 12 Gicurasi 2018 ni bwo muri El Classico habereye igitaramo ‘Zahabu Concert’ cyateguwe n’umuhanzi Brianna w'imyaka 17, kikaza no kugenda neza cyane agashimira n’abamufashije kugera ku ntego ze nka Brianna.



Mbere y’igitaramo wabonaga nta bantu bari kwinjira mu gihe hari nka saa mbiri z’ijoro  ibi byatumye Inyarwanda.com twegera bamwe mu baturage baturiye El Classico ngo batubwire uko biyumva n’impamvu iri gutuma haboneka abantu bake bari kwinjira   batubwira ko bagiye babeshywa kenshi abahanzi bashyizwe kuri Affiche ntabe aribo  baza bikaba byarabaciye intege, gusa uko bwagiye bwira ni ko wabonaga n’abantu binjira kugeza ubwo huzuye.

Abafana

Bamwe mu bafana bari muri iki gitaramo

Mu ma saa tatu ni bwo umuhanzi wa mbere yageze ku rubyiniro uwo akaba ari Romeo the Pack wabonaga asa naho atishimiwe cyane dore ko yaririmbaga ubona bose batishimye  gusa uko abahanzi bagendaga bajya ku rubyiniro ni ko wabonaga impinduka. Romeo The  Pack avuyeho Mc Fabu yahamagaye umuhanzi  El Kennedy usanzwe azwi cyane n’abakunzi ba muzika mu karere ka Rubavu.

El Kennedy

El Kennedy

Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zirimo Warabimenye, Ururukundo na Bucyanayandi yafatanije na Kiizah Maloma ikaba yarabaye  indirimbo nziza mu karere ka Rubavu. Nyuma ya El Kennedy hakurikiyeho umuhanzi Ras Toch washimishije abantu mu muziki wo mu njyana ya Reggae abwira abakunzi be ko bakiri kwibuka Bob Marley akaba ariyo mpamvu bagomba kwishima baririmba iyi njyana ikunzwe n’abatari bake.

Pacifica yaje ku rubyiniro aririmba indirimbo ye yise Babiri maze ahamagara umuhanzi   Rick Doxx umenyerewe cyane muri Hip Hop maze umuhanzi Pacifica bitirira Ray Vanny   ashimisha abakunzi be abereka ko uretse no kuririmba azi no kubyina ari nako aharurira  inzira umuhanzikazi Brianna wari utegerejwe n’abakunzi be banamwisabiye kubakorera  iki gitamo. Brianna ageze ku rubyiniro yaririmbye nyinshi mu ndirmbo ze zirimo Zahabu  yitiriye n’iki gitarmo.

Brianna

Brianna hamwe na Mc Fab

Brianna wahawe impano zitandukanye n’abakunzi be abandi bakamusanga ku rubyiniro bakabyiana yavuze ko aho umuziki wa Rubavu ugeze nawe agomba guhyiraho itafari ubundi ukagera kure hashoboka. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com nyuma  y’igitaramo yavuze ko mu by’ukuri ashimira cyane itangazamakuru n’umubyeyi we (nyina) bamufashije kugera aho ageze kugeza ubu kandi akaba atazatezuka mu kubaka  umuziki nyarwanda n’uwa Rubavu by'umwihariko.

UDUSHYA TWARANZE ZAHABU CONCERT

Umuhanzikazi Brianna akigera ku rubyiniro hahise haza umukobwa wambeye imyenda  igaragaza neza imyanya y’ibanga ku buryo yarangaje abatari bake

Brianna ubwo yari arimo kubyinishwa n’umufana we wari umusanze ku rubyiniro  yanyereye agiye kwikubita hasi kubera inkweto yari yambaye Imana ikinga akaboko.

Umuhanzi  El Kennedy we asanga ari igisebo kuba Brianna yarabasanze muri muzika ariko ukaba ubona akoze ibintu batigeze banatekereza gusa avuga ko isomo akuyemo  rigiye gutuma ategura igitaramo cyo kumurika umuzingo we kizaba nko mu kwa munani  kw’uyu mwaka wa 2018.

Tubibutseko Brianna akorera umuziki we mu karere ka Rubavu, akaba yabwiye  Inyarwanda.com ko nyuma y'iki gitaramo afite gahunda yo gukorana indirimbo n'umuhanzi umwe uri muri PGGSS8 nibimukundira.​

ANDI MAFOTO

Brianna

Imyambarire

Iyi myambarire yarangaje benshi

ImyambarireZahabu concertZahabu concertZahabu concertZahabu concert

Ras Toch






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutoni uwase angeliv5 years ago
    Uyu mwana azasimbura knowelss na Nina kbsa





Inyarwanda BACKGROUND