RFL
Kigali

Naason na Edouce bari inshuti magara bari gushinjanya ubujura n'ubuhemu, Polisi igiye kwitabazwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/08/2016 11:11
1


Abahanzi babiri basanzwe ari inshuti magara Edouce Softman na Naason kuri ubu ntibari gucana uwaka, kuko bari gushinjanya ubuhemu n’ubujura byaje kubyara amakimbirane hagati yaba bombi bapfa indirimbo iherutse kujya hanze yitwa ‘Nakupenda’. Edouce uvuga ko ari iye arasabwa kuyihagarika shishi itabona kuko ngo yayibye.



Intandaro y’ikibazo

Naason ubu yamaze kwinjira mu ruhando rw’abahanzi bandikira abandi indirimbo, usibye ibyo gusa  yasubiye ku mwuga we wa cyera wo gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi nubwo atahagaritse kuba umuhanzi. Uyu musore rero mu guteza imbere impano ye aherutse guhamagara Edouce Softman ngo amuhe indirimbo yamwandikiye ayimukorere kuburyo bwo kwamamaza imirimo ye mishya(ya Naason). Naason we ahamya ko Edouce yamuhemukiye nyuma yo gufata indirimbo akajya kuyikorera ahandi.

KANDA HANO WUMVE "NAKUPENDA" INDIRIMBO YA EDOUCE YATEJE UMWIRYANE HAGATI YE NA NAASON

Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Edouce yakoze ifoto yamamaza ko iyi ndirimbo yandikiwe na Naason avuga ko igiye kujya hanze, nyuma yo kubona iyi foto Naason yatunguwe bikomeye no kubona indirimbo yagombaga gukora yararangiye, abajije Edouce uko byagenze uyu muhanzi yaramutsembeye amubwira ko iyo ndirimbo itari yarangiye nkuko biri mu kiganiro bagiranye kuri whatsapp Inyarwanda.com ifitiye kopi, ahubwo amubwira ko yiteguye ko bayikora, nyamara iyi ndirimbo yararangiye cyera.

edouce

Kwamamaza iyi ndirimbo ya Edouce byabaye imbarutso y'iki kibazo, bihuhukira ku murari igeze hanze

Naason kuva icyo gihe yatangiye gushaka aho bakorera iyi ndirimbo gusa bigenda bimugora kuko ngo ntaho yari afite hizewe. Icyakora Naason kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2016 ngo yatunguwe no kumva iyi ndirimbo yagiye hanze mu gihe yari yiteguye kuyirangiza. Usibye kuvuga ko yibwe iyi ndirimbo Naason we afata iki gikorwa yakorewe na Edouce nk’agasuzuguro k’indengakamere.

Ese impande zombie zivuga iki kuri iki kibazo?

Naason akimara kumva iyi ndirimbo byaramubabaje cyane. Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yamubwiye ko yashavujwe n’ibintu Edouce Softman yamukoreye ati” Nakoze indirimbo ndayandika nshyiramo amajwi yanjye, mbega ndayiririmba. Maze kuyiririmba mpamagara Edouce ngo aze nyimuhe, yaraje muha iyo nakoze ngo ajye kuyisubiramo ayifate mu mutwe azaze ashyiramo ijwi rye none birangiye numvise ko yayinyibye akajya kuyikorera muyindi studio.”

Naason ashinja Edouce kumwibira indirimbo nyamara bari bumvikanye uko izakorwa akayijyana mu yindi studio, ibintu Naason afata nko kumwibira indirimbo agahamya ko Edouce bari inshuti ariko iyo hatangiye kuzamo gahunda zo kwibana,ngo ubucuti buba buhagaze kuko udashobora kuba inshuti n’umuntu ukwiba ati “Iby’ubushuti njye nahisemo kubihagarika ubu ngiye kwiyambaza inzego zose zibishinzwe Edouce abashe guha agaciro  akazi namukoreye.”

Ibi Edouce we abifata nk’ikibazo cyo kutamenya gucunga gahunda ze kwa Naason, ati’ Nibyo koko niwe wanyandikiye iyi ndirimbo ni iye yarayanditse arayimpa yewe afite n’indi yaririmbyemo ajya kuyimpa ngo nyige nyifate, ariko ubu ntikiri iyte ni iyanjye. Uriya mugabo yansabye ko namufasha akampa indirimbo nkayiririmba akaba ariwe uyikora kugira ngo mufashe kugarura izina rye muri muzika nk’umu producer, ariko nta studio yarafite njye namwishyuye amafaranga yo kwishyura studio (aya mafaranga yagizwe ibanga) arayarya akajya ahora ambeshya ko ari gushakisha aho twayikorera ejo ngo Incredible, ejo ngo kwa Bob, ejobundi ngo muri Cb Record… mbega mbona harimo amanyanga no gushaka kundira amafaranga, kuko indirimbo yari iyanjye rero naje gufata icyemezo njya kuyikorana na Junior ubu iri hanze kandi ni iyanjye njye ntacyo nishinja kuko nubwo ntayiguze ariko hari amafaranga nahaye Naason yo kwishyura studio atigeze akoresha ahubwo yariye akajya ambeshya antesha n’umwanya, ahubwo Naason niwe wampemukiye.”

Ku bwabo ikibazo cyarangira gute?

naason

Naason asanga  nta wundi muti atari guhagarika iyi ndirimbo vuba na bwangu

Naason we ku giti cye arahamya ko yibwe indirimbo ndetse igakorerwa ahandi bihabanye n’amasezerano yari yagiranye na Edouce bityo akaba atakomeza kwihanganira uyu muco w’ubujura wadutse muri muzika nyarwanda. Uyu muhanzi aratangaza ko agiye kwitabaza inzego zose zibishinzwe harimo na Polisi ariko iyi ndirimbo ihagarikwe, ati “Niba Edouce azi ubwenge kandi akaba ashaka ko byoroha ndamusaba guhagarika iyi ndirimbo. Bitabaye ibyo njye nditabaza inzego zibishinzwe kandi zirabikemura.”

Edouce we asanga nta mpamvu yo guhagarika indirimbo ye mu gihe hari amafaranga yishyuye Naason yo kwishyura studio agahitamo kuyirira ati ”Nibyo indirimbo ndayifata nkiyanjye kandi ni iyanjye nibyo koko niwe wayanditse ariko ubu ni iyanjye, naramwishyuye arampemukira andira amafaranga ntiyakora ibyo twumvikanye, rero nacishe make ubu indirimbo yararangiye kandi ntiyahagarara. Ahubwo niba ashaka ko twumvikana yaza tukaganira tukareba ikindi cyo gukora, ariko atari kuri iyi ndirimbo kuko ubu iri hanze ni iyanjye. Naho ibyo kuyihagarika byo nakureyo amaso ntibishoboka.

KANDA HANO WUMVE "NAKUPENDA" INDIRIMBO YA EDOUCE YATEJE UMWIRYANE HAGATI YE NA NAASON






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Erive7 years ago
    Man kbisa softman ntakosa numva afite kuko iyo uba udashaka ko iyo song ayiririmba warikuyigumisha mukabati.so man icyo nabwira nasoni.nuko ahubwo yafasha bwana soft man iriya ndirimbo ninziza bagashyigikirana ikabona hit ikabateza imbere kuri nasoni byatuma afatwa nkumwanditsi mwiza Nabandi bakazana cash .na edouce byenda iyi song yazamura urwego rwe .so mureke ibyo Gutana mumitwe .njye nuko mbibona.kdi nkunda songs zanyu mwese.





Inyarwanda BACKGROUND