RFL
Kigali

Yvonne Chakachaka utegerejwe i Kigali yashimiye cyane Alikiba kuririmba amutaka mu ndirimbo baherutse gukorana

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/05/2018 16:50
0


Umubyeyi uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga mu muziki, Yvonne Chakachaka yasazwe n’ibyishimo bihebuje ku bwo kuba yakoranye indirimbo n’umuhanzi Alikiba ahamya ko akunda uburyo akoramo umuziki we.



Yvonne Chakachaka umaze iminsi mu gihugu cya Tanzania mu nama ya African Reconnect yanejejwe cyane no kuba muri iyo nama yarahagiriye amahirwe yo guhura na Alikiba ku nshuro ye ya mbere ndetse bakanajyana muri Studio nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru bya Ghafla. Uyu mubyeyi ahamya ko ibi ari ibyishimo bidasanzwe kuri we kuba yarashoboye gukorana indirimbo na Alikiba cyane ko akunda uburyo Alikiba akoramo akazi ke ndetse akishimira ko yanamwigishije igiswayire cyane.

Yvonne Chakachaka yakoranye indirimbo na Alikiba itaka abagore

Chakachaka utegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cya KNC, yavuze ku byishimo byamurenze yatewe na Alikiba agira ati “Njye na Alikiba twarakoranye, twanditse indirimbo ifite ingoma nziza, kandi twaririmbye mu giswahire. Ali akunda gukora cyane mu giswahire kandi yanyigishije igiswahire gike.” Yunzemo ati “Indirimbo twakoze ni iyo gutaka ubwiza bw’abagore, narishimye cyane kubwa Ali ni umwana mwiza cyane kandi ndamushimira kuba yararirimbye indirimbo nanjye antaka.”

Yvonne Chakachaka ategerejwe i Kigali mu gitaramo yatumiwemo na KNC kizaba tariki 27 na 28 Nyakanga 2018, kikabera muri Kigali Exhibition and Conference Village (KCEV) ahazwi nko muri Camp Kigali. Kwinjira ni ibihumbi makumyabiri (20,000) ku bazaba bicaye mu myanya isanzwe; aha ho ubashije kugura itike mbere y’uko igitaramo (Early Birds) kiba agabanyirizwaho ibihumbi bitanu (5,000) akishyura ibihumbi cumi na bitanu (15,000). Abazicara mu myaka y’icyubahiro (VIP) bazishyura ibihumbi mirongo itatu (30,000) uguze itike mbere y’uko igitaramo kiba (Early Birds) nawe agabanyirizwa ibihumbi bitanu akishyura ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND