RFL
Kigali

Yvonne Chaka Chaka yahakanye ibyo kuririmba mu gitaramo cya Bobi Wine

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/10/2018 8:35
0


Yvonne Chaka Chaka wo muri Afurika yahakanye ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa y’uko azitabira igitaramo cya Bobi Wine yise ‘Kyarenga’ kizaba tariki 20 Ukwakira 2018 kuri sitade yitiriwe Mandela ‘Mandela National Stadium’ izwi nka Namboole.



Chaka Chaka wakoze indirimbo nka ‘Thank you Mr.Dj’ yahakanye ibyakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ko azaririmba mu gitaramo cya Bobi Wine kuri uriya munsi. Uwitwa Arafat yanditse kuri Twitter, ati “Ndagusuhuje Mama Yvonne numvise y’uko uzaririmba imbona nkubone mu gitaramo ‘Kyarenga ’ ni ukuri?”, Yvonne Chaka Chaka yahise amusabiza agira ati “Ntabwo ari ukuri nshuti yanjye.”

Chaka Chaka avuze ibi nyuma y’ibihuha byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga byemezaga y’uko, yatangaje ko azaririmba mu gitaramo cyitavugwaho rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda. Mu minsi ishize Uwitwa Ashburg Katto yifashishije urukuta rwa Facebook ashyiraho ubutumwa bugaragaza inyandiko ya Chaka Chaka kuri Twitter yemeza ko azaririmba mu gitaramo cya Bobi Wine.

Yagize ati “Umwamikazi wa Afurika yabyemeje…Azitabira igitaramo gikomeye cy’impinduramatwara.” Ngo Yvonne yasoje ubutumwa bwe avuga ko Kyagulanyi wamenyekanye na Bobi Wine afite umutima nk’uwa Mandela Nelson warwanyije ivangura muri Afurika y’Epfo.

Chaka

Chaka Chaka yahakanye ibyo kwitabira igitaramo cya Bobi Wine

Chaka Chaka ariko yavuze ko mu minsi iri imbere adateganya kugera muri Uganda, yewe ngo ntabwo ari mu bazitabira igitaramo cya Bobi Wine nk’uko Chimpreports yabyanditse. Bobi Wine ndetse na Chaka Chaka mu mezi macye ashize bahuje urugwiro n’imikoranire mu gitaramo bahuriyemo cyo gufasha abatishoboye.

Bombi bifotoranyije amafoto bari kumwe na Barbie Kyagulanyi, umugore wa Bobi Wine. Bicyekwa ko, Chaka Chaka yanze kwitabira iki gitaramo bitewe n’uko Bobi Wine yayobotse inzira ya Politiki aho ubutegetsi bwa Uganda butamuvugaho rumwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND