RFL
Kigali

Yverry yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Nkuko njya mbirota’–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/08/2017 14:09
0


Muri iyi muri muzika nyarwanda hari kumvikana impano zikomeye, ushoboye ni we uri gutambuka. Umwe mu bahanzi bashya bari mu muziki uri kwigaragaza cyane ni Yverry. Kuri ubu uyu muhanzi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Nkuko njya mbirota’.



Yverry yashyize hanze iyi ndirimbo nyuma yo gukora ‘Uragiye’ indirimbo isa naho ariyo yongeye kumugarurira abafana nyuma yo kuva ku ishuri rya muzika ku Nyundo aho yarangije kwiga agahita yinjira muri muzika nk'uwabigize umwuga. Nkuko njya mbirota ikaba ibaye iya kabiri ashyize hanze kuva avuye mu masomo ye dore ko yarangije amasomo muri 2016.

yverryIyi ndirimbo yamaze kugera kuri Youtube

‘Nkuko njya mbirota’ indirimbo nshya ya Yverry, amajwi yayo yakunzwe ku buryo bukomeye n'abakunzi ba muzika, yakozwe na Bob Pro umu Producer umaze kumenyekana hano mu Rwanda kubera indirimbo yagiye akora zakunzwe. Amashusho yayo yamaze no gushyira hanze yafashwe anatunganywa na Fayzo Pro.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND