Kuri iki cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2017 ni bwo abakunzi b’umuziki wa Yverry umusore uri kuzamura urwego rwe muri muzika bari bamutumiye ngo bahure bamenyane ndetse banamumenyeshe ko bamukunda. Uyu muhanzi yitabiriye ubutumire bw’abakunzi ba muzika ye atungurwa no gusanga bose uko bangana baramaze kwiha izina.
Iyi nama yahuje Yverry n'abakunzi be yabereye mu mujyi wa Kigali, ihuza uyu muhanzi n’abakunzi be bihurije kuri Group ya Whatsapp. Nyuma y’igihe kinini baganira ariko bataziranye biyemeje guhura ariko bagatumaho n’umuhanzi bakunda. Iyi nama yatangiye bibwirana nyuma barasabana ari nako Yverry aririmbira abakunzi be acurangisha gitari.
Nyuma yo kuririmba Yverry yasabwe gufungura ibahasha yari yahawe iteretse imbere ye akiyifungura asanga harimo urupapuro rwanditseho ‘Umutima’ iri rikaba ari ryo zina abakunzi be biyise. Nyuma abafana b’uyu muhanzi bamumenyesheje ko mu gihe bamaze bagiye bateranya amafaranga kuri ubu bakaba bageze ku mafaranga yamwishyurira indirimbo ikoze neza yaba mu majwi ndetse n’amashusho. Yverry yashimiye abakunzi be abizeza ko byanze bikunze nawe atazabatenguha azakomeza kubakorera ibihangano byiza kandi bizakomeza kubashimisha.
REBA HANO AMAFOTO:
Yverry afunguye ibahasha irimo urupapuro rwanditseho izina ry'abafana beYverry yacurangiye abafana be bari bamutumiyeYverry n'abafana be bafatanye ifoto y'urwibutsoByari ibyishimo
REBA HANO IMWE MU NDIRIMBO ZAMENYEKANISHIJE YVERRY
TANGA IGITECYEREZO