RFL
Kigali

Yverry yahuye na bamwe mu bakunzi b’umuziki we bamutera inkunga yo kumwishyurira indirimbo –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/11/2017 10:31
1


Kuri iki cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2017 ni bwo abakunzi b’umuziki wa Yverry umusore uri kuzamura urwego rwe muri muzika bari bamutumiye ngo bahure bamenyane ndetse banamumenyeshe ko bamukunda. Uyu muhanzi yitabiriye ubutumire bw’abakunzi ba muzika ye atungurwa no gusanga bose uko bangana baramaze kwiha izina.



Iyi nama yahuje Yverry n'abakunzi be yabereye mu mujyi wa Kigali, ihuza uyu muhanzi n’abakunzi be bihurije kuri Group ya Whatsapp. Nyuma y’igihe kinini baganira ariko bataziranye biyemeje guhura ariko bagatumaho n’umuhanzi bakunda. Iyi nama yatangiye bibwirana nyuma barasabana ari nako Yverry aririmbira abakunzi be acurangisha gitari.

Nyuma yo kuririmba Yverry yasabwe gufungura ibahasha yari yahawe iteretse imbere ye akiyifungura asanga harimo urupapuro rwanditseho ‘Umutima’ iri rikaba ari ryo zina abakunzi be biyise. Nyuma abafana b’uyu muhanzi bamumenyesheje ko mu gihe bamaze bagiye bateranya amafaranga kuri ubu bakaba bageze ku mafaranga yamwishyurira indirimbo ikoze neza yaba mu majwi ndetse n’amashusho. Yverry yashimiye abakunzi be abizeza ko byanze bikunze nawe atazabatenguha azakomeza kubakorera ibihangano byiza kandi bizakomeza kubashimisha.

REBA HANO AMAFOTO:

Yverry

Yverry afunguye ibahasha irimo urupapuro rwanditseho izina ry'abafana beYverryYverry yacurangiye abafana be bari bamutumiyeYverryYverryYverry n'abafana be bafatanye ifoto y'urwibutsoYverryByari ibyishimo

REBA HANO IMWE MU NDIRIMBO ZAMENYEKANISHIJE YVERRY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy6 years ago
    plz nange ndumufana weee sana muzanshyiremo 0784715096





Inyarwanda BACKGROUND