RFL
Kigali

Yverry n'Ibisonga Band y’i Nyundo ni bo bazasusurutsa abazitabira ibirori bya Miss&Miss Elegancy Rwanda 2018

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/09/2018 8:54
0


Rugamba Yverry ndetse n’ibisonga Band y’i Nyundo ni bo batoranyijwe bazasusurutsa abazitabira umuhango uzamenyekaniramo Nyampinga na Rudasumbwa 2018 (Miss&Mister Rwanda 2018). Uyu muhango uzaba kuya 08 Nzeri 2018 kuri Marriot Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18hoo’).



Yverry witegura kuririmba muri uyu muhango afite indirimbo zikunzwe na benshi nka: “Uzambabarire”, “Nduwawe”, “Uragiye”, “Mbona dukundana”, “Nkuko njya mbirota” yacuranzwe henshi nanubu.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Uwamahoro Claudette utegura amarushanwa ya Miss&Mister Rwanda yavuze ko uretse Yverry n'Ibisonga Band y'i Nyundo bazaririmba muri ibi birori bikomeye bigiye kuba ku nshuro ya kabiri, Mariya Yohani, Jay Rwanda wabaye Rudasumbwa wa Afurika nabo bamaze kwemeza y’uko bazitabira uyu muhango uzasiga hamenyekanye Miss Elegancy Rwanda 2018 ndetse na Mister Elegancy Rwanda 2018.

Image result for Umuhanzi Yverry

Yverry niwe uzaririmba mu birori bya Miss&Mister Elegancy Rwanda 2018

Miss&Mister Elegancy Rwanda ni igikorwa ngarukamwaka kiba kigamije guteza imbere impano z’urubyiruko cyane cyane aberekana imideli, imyiyerekano, ubugeni n’izindi nyinshi. Kuwa Gatandatu tariki 08 Nzeri 2018 nibwo umuhango nyirizina uteganyijwe. Ibirori bizabera muri Marriot Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Dj Phil Peter ni we uzavangavanga umuziki muri ibi birori bizasiga hamenyekanye Miss&Mister Elegancy Rwanda 2018. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu (5000Rwf) ahasanzwe, ibihumbi icumi muri VIP(10,000Rwf), ibihumbi ijana ku meza y’abantu batandatu (100,000Rwf) bazahabwa n’icyo kunywa.

yverry






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND