RFL
Kigali

Yvan Muziki agiye gukorera igitaramo mu Rwanda aho azifatanya na Masamba Intore na Jules Sentore bo mu muryango we

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/08/2018 10:30
0


Yvan Muziki ni umuhanzi nyarwanda utuye mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, aherutse kugaruka mu Rwanda aho yari aje muri gahunda za muzika, kuri ubu uyu muhanzi biteganyijwe ko azakora ibitaramo bikomeye afatanyije n’abahanzi bafite izina murwa Gasabo. ku ikubitiro agiye guhera ku gitaramo agiye gukorana na Masamba Intore na Jules Sentore.



Yvan Muziki benshi bamumenye mu ndirimbo nka Kayengayenge’ (isubiyemo), ‘Ntunsige’, ‘Nkumbuye’, ‘ Cherie’ na Urban Boys na ‘Byabihe’ yakoranye na Uncle Austin n’izindi nyinshi. Uyu muhanzi afite inkomoko mu Rwanda no mu Burundi, nyina ni umunyarwandakazi akaba avukana na se wa Masamba na Sentore, n’aho papa we akaba ari Umurundi igihugu azwimo cyane ndetse yubatsemo izina rikomeye.

Yvan BuravanYvan BuravanUbwo yageraga mu Rwanda uyu muhanzi yakiranywe urugwiro n'umuryango we

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yageraga mu mujyi wa Kigali mu minsi ishize, Yvan yavuze ko afite ibyishimo bidasanzwe nawe ubwe atabasha gusobanura, maze yongeraho ko ahishiye byinshi abanyarwanda birimo nk’ibitaramo ndetse n’indirimbo azakorana n’abahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda.

Yvan Muzika

Yvan Muziki agiye gukorana igitaramo na bene wabo Intore Masamba na Jules Sentore

Iki gitaramo cya mbere Yvan Muziki wo mu muryango wa Intore Masamba agiye gukora kizaba kuri uyu wa Kane tariki 16 Kanama 2018 muri people aha akazaba yifatanya nabahanzi bakomeye barimo Jules Sentore na Masamba Intore bo mu muryango w'uyu muhanzi kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bitanu (5000frw).

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'BOOBOO' YA YVAN MUZIKI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND