RFL
Kigali

Yvan Buravan yatangaje ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cyo kumurika Abum ye ya mbere 'Love Lab', Menya abahanzi bazamufasha

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/10/2018 18:40
3


Yvan Buravan kuri ubu akomeje imyiteguro y'igitaramo cye cyo kumurika Album ye ya mbere yise 'Love Lab' kizaba tariki 1 Ukuboza 2018. Uyu muhanzi ukunzwe n'abatari bacye mu bakunzi ba muzika hano mu Rwanda.



Uyu muhanzi mu gihe hakibura ukwezi kurenga ngo akore iki gitaramo yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira ndetse kuri ubu n'abahanzi bazafatanya muri iki gitaramo bakaba batangiye kunugwanugwa n'ubwo ubuyobozi bwa New Level bwo nta cyo buratangaza. Kwinjira muri iki gitaramo ahamacye bizaba ari ibihumbi bitanu (5000frw), mu myanya y'icyubahiro ni 10000frw mu gihe ameza azaba ateye mu myanya y'icyubahiro yo ari 150,000Frw.

Nk'uko Yvan Buravan yabitangarije Inyarwanda.com ngo ibi biciro bahisemo kubishyira hanze mu rwego rwo kugira ngo abakunzi ba muzika babe bakusanya aya mafaranga ku buryo ntawe bizaba bimeze nk'ibitunguye. N'ubwo yirinze kugira umuhanzi n'umwe avuga uzamufasha mu gitaramo cye, amakuru agera ku Inyarwanda.com hari bamwe mu bahanzi twamenye bazafatanya.

Yvan Buravan

Yvan Buravan agiye kumurika Album ye ya mbere 'Love lab'

Ku rutonde rw'abahanzi bazafatanya na Yvan Buravan harimo Charly na Nina, Active Groupe na Uncle Austin. Aba bashobora kwiyongeraho AY umunya Tanzania bakoranye indirimbo ariko bataremeranya kuza kuririmba muri iki gitaramo bivuze ko we atari yemezwa. Tubibutse ko iki gitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Yvan Buravan kizabera muri Camp Kigali tariki 1 Ukuboza 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hollysasa5 years ago
    iki gitaramo ntabushishozi nwashyizwe ku mubahanzi bazamufasha amahirwe menshi kizahomba
  • Johnny C55 years ago
    Ewana Ndabona bizaba ari fire Gusa nkibaza Nti azagabana abafana Na Meddy gute Reka turebe Gusa Bose ndabakunda sinzi
  • Eric5 years ago
    Mana we!!!sha Bravan rwose! Njye numvaga yazimura concert ye ,gusa yaranze aratsimbarara pe!yego kwiyizera ni byiza ,gusa hari igihe umuntu afata risk ikomeye kabisa!sha launch yawe uyisengere bro !biragoye





Inyarwanda BACKGROUND